Mu gihe cy’amezi atagera kuri 3 (kuva mu Kuboza 2011 kugeza muri Gashyantare 2012), Amani Hakizimana uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ama-G The Black amaze gushyira hanze indirimbo zirenga 5. Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Hip-Hop, anafite izindi ndirimbo eshanu yasohoye mu 2011, inyinshi zagiye zijyanwa ku maradiyo ariko zidacurangwa kenshi ngo zimenyekane.
Kuba asohora indirimbo nyinshi, kuri we avuga ko nta kibazo bimuteye ko ahubwo uyu mwaka wa 2012 agiye kongera umuvuduko yasohoreragaho indirimbo kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2012. Ama-G avuga ko icyo gihe naba ataramenyekana ngo akundwe azahita ahagarika umuziki kuko izaba atari inzira ye nk’uko yabitangarije IGIHE.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise Kigali Ngali.
Umuhanzi Ama-G The Black yagize ati:”Abantu benshi bambwira ko uburyo ndirimbamo n’ubutumwa ntanga bitandukanye n’iby’abandi benshi ku buryo nkwiriye kuba ndi umuhanzi uzwi kurusha uko nzwi. Ndashaka rero kureba ko mu Kuboza 2012 nzaba narageze kuri iyo ntego bitihise nkareka umuziki.”
Ama-G, w’imyaka 21, avuga ko kuba ataramenyekanye cyane abona ko biterwa n’uko indirimbo ze zidacurangwa cyane na bamwe mu banyamakuru baba batifuza ko yatera imbere. Aha atanga urugero rwa bamwe mu banyamakuru b’abahanzi bagenda bamusibira indirimbo ze ku maradiyo ngo atazagera ku rwego rwabo. Yagize ati:”Ni ukubura Promotion yo ku maradiyo kujyana indirimbo bamwe bakazisiba abandi ntibazikine”.
Ama-G anavuga kandi ko hari udutsiko tw’abahanzi runaka baba batifuza ko hari undi muhanzi mushya wamenyekana mu biturutse kucyo yita ishyari. Yagize ati:”Urabizi abahanzi baba bagirana amashyari, baba banga ko wabacaho”.
Ama-G avuga ariko ko adateze gucika intege umwaka wa 2012 yihayeho intego utararangira. Akavuga ko azarushaho gusohora indirimbo zitanga ubutumwa butandukanye.
Uyu muhanzi niwe waririmbye indirimbo “Ikariso y’Icyuma” yabaye iya mbere igihe kirekire mu ndirimbo 5 zikunzwe kuri IGIHE.com.
Yanaririmbye kandi iyitwa “Imbunda”, “Igifu”, “Urupfu”, ubu yashyiza hanze indirimbo Kigali Ngali yaririmbiwemo na Emmy, Bruce, G-Bruce na Puff-G.


















TANGA IGITEKEREZO