00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyini atumye Prof Nigga asezera kuri muzika

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 August 2012 saa 09:25
Yasuwe :

Umwarimu Karasira Uzaramba Aimable, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Prof Nigga yitangarije ubwe ko asezeye ku buhanzi burundu, no ku murimo w’ubwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).
Mu ibaruwa yoherereje ku IGIHE, Prof Nigga yavuze ko asezeye ku buhanzi bwe abitewe n’abantu avuga ko bamuteje amarozi n’amajyini bikaba bituma ntacyo akibasha gukora. Aba bantu avuga ko yabareze mu nzego z’umutekano. Yanashyizeho umugereka w’ibaruwa abo bantu bamwandikiye.
Soma ubutumwa Prof Nigga (…)

Soma ubutumwa Prof Nigga yanditse bwo gusezera ku buhanzi n’ubwarimu:

“Karasira Uzaramba Aimable, wigishaga muri Kaminuza akanaba yakoraga ubuhanzi, yemeje ko abihagaritse burundu bitewe n’ingorane zavuye ku kazi aho yatojwe umwaka wose kugeza n’ubwo bamwe mu babimukoreye babyiyemerera mu nyandiko nkuko ayiboherereje (nyamara iteka narabivuga ngo aha ndakabya).

Guhanga bimusaba kuba atuje, atekereza ariko ubu aremeza ko ninjoro aterwa n’amagini, abazimu mbega muri make amarozi atuma ntacyo ubu yakora mu mitekereze abo akeka n’itsinda ry’ababyiyemerera mu nyandiko n’ababari inyuma n’uburyo ikirego cye kuri Polisi ya Huye bamunanije nk’uwitwa Mukandoli na Gisele, ku buryo nta cyizere agifitiye ubutabera kuko kenshi abamutesha umutwe akeka ko baba bakorana.

Niba hari abafana nagiraga mbasezeyeho, si jye ni ibibazo bya Shayitwani no kwigisha ndumva ntazabishobora ubwo nsezeye abo nabereye umurezi, gahunda itaha ni ukuzaba umuzimu w’umugwagasi”.

Prof Nigga, ukunda kurangwa n’udushya twinshi, aheruka kuvuga ko asezeye by’igihe gito ku buhanzi, kuko ngo yari abangamiwe na Kaminuza. Prof Nigga aheruka kandi kwikoma iyi Kaminuza avuga ko yari iri kumugera amajanja nyuma y’aho atangarije ku maradiyo mpuzamahanga ko abarimu baho badahembwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages