Umuraperi Bac-T wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘More Fire’ aratangaza ko nyuma yo gukora umuziki imyaka igera kuri 16 mu njyana ya Hip-Hop ariko akabona nta musaruro bimuha, ubu yahisemo kuyihagarika agatangira gukora mu njyana ya Dancehall.
Aganira na IGIHE, Bac-T yavuze ko yongeraho ko guhitamo injyana ya Dancehall ari uko yiyumvamo ubushobozi buhagije bwo kuyikora kandi ko ubu ari yo njyana iri ku isoko cyane.
Bac-T yagize ati “Nyuma y’iyi album ya Hip-Hop nahisemo guhagarika kuririmba muri iyo njyana. Ubu indirimbo zindi nzakora zose nzaririmba mu njyana ya Dancehall kuko nisanze ko nzi Dancehall kandi nayikunze kuva kera. Dancehall kandi ni umuziki uri kugurishwa.”
Indirimbo ’More Fire’ umuhanzi Bac-T yaririmbanye n’itsinda rya TMK
Bac-T avuga ko izi ndirimbo nshyashya agiye gutangira gukora azajya aziririmba mu ndimi zirimo Icyongereza cyo muri Jamaica, Ikinyarwanda n’Igiswahili mu rwego rwo kuzimenyekanisha henshi ku isi.
Uyu muhanzi yahise ashyira hanze kandi indirimbo ze nshyashya ziri muri iyi njyana zitwa “Party” na ”Go Crazy”.



















TANGA IGITEKEREZO