Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane 23 Kamena 2022. Aba bahanzi ni bo babimburiye abandi mu bitaramo SKOL Brewery Ltd (SBL) yatangiye muri ibi bihe.
Social Mula yabanje ku rubyiniro aririmba izirimo iyo yise “Duse Mama”, “Amahitamo”, “Amata” yahuriyemo na Phil Peter, “Super Star”, “Bambe” yakoranye na Papa Cyangwe n’izindi.
Avuyeho umuziki wakomeje kuvangwa na DJ Illest uri mu banyempano bakizamuka mu kuvanga imiziki mu Rwanda.
Bulldogg uri mu baraperi bamaze igihe mu ruganda rwa muzika ni we wakurikiyeho. Uyu yaririmbye ibihangano bye bitandukanye.
Yaririmbye indirimbo ze zirimo “By’ukuri”, “Mood” yahuriyemo na B-Threy, “Mpe Enkoni”, “Igitabo”, “Zeta TV”, “Sinema” n’izindi nyinshi.
Aba bahanzi bombi bishimiwe cyane ku rwego ruhambaye ku buryo nta n’umwe wigeze ava ku rubyiniro abari muri iki gitaramo bashaka ko agenda, ariko ku bw’igihe bari bagenewe bikagenda gutyo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu abazagera mu Gisimenti guhera saa kumi n’ebyiri bazataramirwa na Ish Kevin, Kenny K-Shot, Ririmba n’abandi bakunze kugenda mu gikundi cya Trapish Gang ya Ish Kevin. Ibi bitaramo bya Skol bizarangirana na CHOGM.
Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukomoka kuri sosiyete nini ya UNIBRA, rukorera mu Rwanda kuva mu 2010, aho rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.
SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga Mineral na Sparkling ndetse na SKOL PULSE baherutse gushyira hanze, byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n’uru ruganda.
Skol Pulse iri mu nzoga zifite umwihariko niyo nzoga iri kwamamazwa cyane n’uru ruganda.Tariki ya 17 Ukuboza 2021, ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Ld (SBL) rwamuritse ku mugaragaro inzoga ya ‘Skol Pulse’ mu gikorwa cyabereye kuri Gilt Club i Kibagabaga.
Amafoto: Nsanzabera Jean Paul [Sean P]
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!