Umuhanzi nyarwanda Maréchal de De Gaulle Ismail Ufiteyezu ari ku rutonde rw’abahanzi bakomoka muri Afurika bazagaragara mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’imbyino n’indirimbo ryitwa Festival International Nuits d’Afrique rizabera i Montreal kuva kuwa 9 kugeza kuwa 21 Kamena 2013.
Iri serukiramuco ngarukamwaka ribaye ku nshuro yaryo ya 27. Rigaragaramo abahanzi biganjemo abanyafurika n’abo muri Caraibe.
Uyu muhanzi Maréchal de Gaulle, w’imyaka 44, asanzwe aba Montreal muri Canada. Yamenyekanye muri Orchestre Ingeri.
Ni umwe mu bahanzi barenga 400 bazagaragara muri iri serukiramuco, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa http://www.festivalnuitsdafrique.com/. Azaririmba kuwa 21 Kamena mu gitaramo kizaba gisoza iri serukiramuco. Muri iki gitaramo azaririmbamo hazagaragaramo umuhanzi w’icyamamare muri afurika witwa Angélique Kidjo.
Hazaba harimo kandi n’itsinda rifatwa nk’abami b’injyana ya zouk muri Afurika ari bo Kassav’. Bikaba biteganijwe ko aba bahanzi bazaririmba nyinshi mu ndirimbo zabo zo kuri Album nshyashya bise Sonjé.
Maréchal de Gaulle arateganya kuzashimisha abazitabira iri serukiramuco abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri album yise ‘Shomeri’ aheruka gusohora mu 2012.
Umva indirimbo Garuka ya Maréchal de Gaulle



















TANGA IGITEKEREZO