00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ibanga rikomeye, Eddy Kenzo yerekanywe mu rugo na Minisitiri Phiona Nyamutooro

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 29 June 2024 saa 05:26
Yasuwe :

Umuhanzi Eddy Kenzo yerekanywe mu muryango w’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu muhango wagizwe ibanga rikomeye wabaye ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024 i Buziga aho umuryango wa Nyamutooro utuye.

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro rwagiye ahabona muri uyu mwaka bitewe nuko aba bombi bagiye bagaragara cyane mu ruhame bari kumwe ndetse igihe Nyamutooro yarahahiriraga inshingano, Kenzo yari yamuherekeje.

Ku rundi ruhande ariko mu 2019, Eddy Kenzo yatandukanye n’umugore we Rema Namakula. Si uwo gusa kuko hari undi mugore witwa Tracy Nabatanzi wabyaranye na Eddy Kenzo umwana witwa Maya Musuuza.

Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona Nyamutooro bafitanye umwana
Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona Nyamutooro bamaze igihe bagaragara mu ruhame bari kumwe cyane
Eddy Kenzo yerekanywe iwabo wa Nyamutooro mu buryo bw'ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .