Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu muhango wagizwe ibanga rikomeye wabaye ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024 i Buziga aho umuryango wa Nyamutooro utuye.
Urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro rwagiye ahabona muri uyu mwaka bitewe nuko aba bombi bagiye bagaragara cyane mu ruhame bari kumwe ndetse igihe Nyamutooro yarahahiriraga inshingano, Kenzo yari yamuherekeje.
Ku rundi ruhande ariko mu 2019, Eddy Kenzo yatandukanye n’umugore we Rema Namakula. Si uwo gusa kuko hari undi mugore witwa Tracy Nabatanzi wabyaranye na Eddy Kenzo umwana witwa Maya Musuuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!