P Fla ni umwe mu baraperi bahoze bagize itsinda rya Tuff Gang ariko akaza kurivamo biturutse ku kutumvikana n’abari barigize. Yakoze indirimbo zakunzwe n’abiganjemo urubyiruko zirimo ’Ntaruhuka’, ’Ntuzankinishe’, ’Ubutumwa’ n’iyitwa ’Nisubiyeho’ yakoranye na King James.
Uyu muraperi yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017, nyuma y’igihe afungiwe muri Gereza ya Mageragere. Yakiriwe n’ababyeyi be n’inshuti zirimo Bull Dogg na Fireman bahoze baririmbana mu itsinda rya Tuff Gang.
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi uri mu bagiye kumwakira agisohoka muri gereza yabwiye IGIHE ko "uwitegereje P Fla amubona nk’umuntu wahindutse, mu migenzereze by’akarusho yarabyibushye nk’uko amafoto abigaragaza ndetse yavuze ko atazongera gukoza icyitwa isigara ku munwa."
Yagize ati "Ubu mvuye i Mageragere nari ndi kumwe na ba Bull Dogg aka kanya. Twagiye barabanza bandika impapuro zigaragaza ko asohotse, hanyuma araza aramukanya n’ababyeyi be n’abandi bose. Mu modoka yaje atubwira ko ibintu by’ibiyobyabwenge noneho adashobora. N’isigara ngo ntashobora kurikoza ku munwa."
P Fla uzwiho gukoresha amagambo aremereye mu bihangano bye, yafunguwe nyuma yo kumara umwaka ari muri gereza. Yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, ahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu muraperi ngo mu mishinga afite nyuma yo gufungurwa harimo gukomeza umuziki ndetse akabyutsa umubano n’abaraperi bagenzi be bahoze baririmbana muri Tuff Gang barimo Bull Dogg na Fireman bagiye kumwakira agifungurwa.
Uyu muraperi uhamya ko yamaze kumenya neza ko nta cyiza cy’ibiyobyabwenge ngo kimwe mu bitekerezo afite yifuza kuzashyira mu bikorwa harimo no gutangiza umuryango ufasha abana bo ku muhanda akanagerageza kubamenyesha ububi bw’ibiyobyabwenge yifashishije ubuhamya bwe bwihariye.



















TANGA IGITEKEREZO