Ibi bihembo byiswe “Sion Awards” byatekerejweho mu guha agaciro abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana, ubusanzwe baririmbira igihe kinini mu rusengero ariko ibyo bakora ntibabishimirwe mu ruhame.
Amakuru yizewe IGIHE yakuye mu Kigo cya Gikirisitu kiri gutegura ibi bihembo ni uko bizaba bifite umwihariko ugereranyije n’ibisanzwe bitangirwa mu butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Amakuru arambuye ku itangwa ry’ibi bihembo azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe mu minsi iri imbere.’’
“Sion Awards” ni ibihembo birimo amavugurura menshi ugereranyije n’ibisanzwe mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.
IGIHE yamenye ko usibye ibihembo bizatangwa, abazabihabwa bashobora no gufumbatizwa amafaranga yo kubiherekeza. Ibyiciro bizahembwa muri “Sion Awards” ntibiramenyekana.
Sion Awards igiye kwiyongera mu bindi bihembo bisanzwe bitangirwa mu Rwanda mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Ni nyuma ya Groove Awards yakunze kutavugwaho rumwe, SIFA Rewards ihemba ibigo n’abahanzi b’indashyikirwa ndetse na Rwanda Gospel Stars Live.
Ibihembo bya “Sion Awards” bizatangira muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021 bisozwe muri Mutarama 2022, ari naho hazatangazwa ababyegukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!