Ni mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe 20222. Iki gitaramo saa tatu cyatangijwe na Kinga Blues Band itsinda rifite ubuhanga mu kuririmba injyana ziganjemo Blues.
Iyi band yaririmbye indirimbo zitandukanye iminota 30 izirimo “Indege Irahinda” yanyuze benshi n’izindi zitandukanye.
Umuhanzikazi Bwiza Emerance umaze kumenyekana nka Bwiza yageze ku rubyiniro saa tatu na 38. Uyu mukobwa yahereye ku ndirimbo ye yitwa ’Yiwe’.
Bwiza yari yambaye ikanzu y’umukara n’inkweto zisa gutya. Yari yajyanishije umwenda w’imbere wo hejuru ndetse n’amasogisi. Byose ari umweru havanzemo n’andi mabara.
Mbere yo Kuririmba indirimbo ya kabiri yahamagaye ababyinnyi bamufasha ku rubyiniro. Yahise yanzika n’indirimbo Yise ‘Available’ yakomereje ku ndirimbo yise ‘Wimbeshya’ asoreza ku yo yise ‘Okay’.
Hakurikiyeho abahanzi bo muri Neptunez Band habanje Serge Dior waririmbye indirimbo ziganjemo iza reggae. Yakurikiwe na mugenzi we w’umukobwa witwa Jovanis baririmbana waririmbye indirimbo ’Umbrella’ ya Rihanna gusa.
Saa yine na 15 nibwo Okkama yageze ku rubyiniro. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zigezweho zirimo Puculi, Lotto na Iyallah yasorejeho.
Yageze aho abwira abakunzi be ko agiye kubatungura maze ahamagara umuhanzi witwa Mistaek baririmbana indirimbo ye yitwa ‘Mu Cyaro’. Agiye gusoza yahamagaye umukobwa wumva yiteguye amubwira ko yaza bakaririmbana. Umukobwa yaje yongera kumuririmbira ‘Iyallah’ maze benshi barizihirwa.
Haje kuza umu-Dj wa Timaya amara iminota ashyushya abafana. Hakurikiyeho kuza ku rubyiniro kwa Timaya mu masaha ashyira saa sita. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa ‘Sexy Ladies’ na ‘Bum bum’.
Yagezemo hagati ahamagara abakobwa ngo baze baririmbe umwe aza yasinze akurwa ku rubyiniro ageze hasi ahita ahanuka agwa nk’umutumba. Uwari usigaye niwe wagerageje kubyina ashimisha benshi.
Timaya nawe yagiye ku rubyiniro agaragaza imbaraga zitari nyinshi kuko akenshi yagiye yifashisha abakobwa ngo ashimishe abafana.
Uyu mugabo yagiye ku rubyiniro yambaye imyambaro ya jogging y’umweru mu mugongo harimo amabara atandukanye, n’inkweto zo kogana za orange zizwi mu Rwanda nk’ibipapa.
Yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ‘Love over me’, ‘Balance’, ‘Dance’ yakoranye na P-Ssquare, ‘Sanko’, ‘Balance’ n’izindi.
Abanywi b’inzoga za Amstel yari yateye inkunga iki gitaramo bari bafite ibibazo kuko yakoshaga agapeti kagura 2500 Frw kandi nizo zonyine zagurishwaga.
Abafana bari babujijwe kwegera Timaya nk’uko byagenze mu isangira [Meet & Greet] ryabaye mbere y’umunsi wabanjirije igitaramo. Icyo gihe nta mufana wari wemerewe gukora kuri uyu muhanzi bari kwifotozanya keretse abishatse, no mu gitaramo niko byari bimeze kuko ntawari wemerewe kwegera urubyiniro ngo abe yamukoraho.
Gusa, hari igihe yamanutse ajya mu bafana amaramo igihe gito yishimana nabo, abamurindira umutekano bamutwara hashize igihe gito.
Nyuma yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ‘Don Dada’ agiye kuririmba iyitwa ‘I Can’t Kill Myself’ yabanje kubwira abantu ko bashobora kubaho bigize, yahise yanzika n’izindi ndirimbo ze zakunzwe.
Arangije yavuze ko atari azi ko akunzwe muri Kigali ku rwego nk’urwo yabonye, maze ati “Ntabwo nari nziko mfite indirimbo zikunzwe gutya muri uyu mujyi. Nzagaruka kubataramira.”
Yasoreje ku ndirimbo yise “Cold outside” yahuriyemo na Buju igezweho maze abanyarwanda bamwereka urukundo ruhambaye.
Hasigaye hacuranwa indirimbo zitandukanye MC Tino washyushyaga abantu ashimira abantu ababwira bazongera gutaramana ubutaha gusa abararikira ikindi gitaramo cyiswe Black Party araza kubera MC muri Pegas Resort Inn Rebero kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe aho kwinjira biraba ari 5000 Frw guhera ku mugoroba.
Timaya niwe wabimburiye abandi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction byari bimaze imyaka ibiri bitaba, kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyibasiye isi cyane.
Timaya yari mu bahanzi batatu bari bashyizwe ku rubuga rwa Kigali Jazz Junction muri Gashyantare ari kumwe na Buju ugezweho muri Nigeria banafitanye indirimbo bise ‘Cold Outside’ ndetse na Mbosso, aba ari we abakunzi ba Kigali Jazz Junction bahitamo ko azaza kubataramira.
Igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyaherukaga kuba ku 28 Gashyantare 2020. Icyo gihe Joeboy wo muri Nigeria niwe waririmbiye abitabiriye afatanyije na Davis D na Niyo Bosco.
Timaya ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe cyane mu muziki muri Afurika. Yatangiye umuziki mu 2005. Uyu mugabo w’imyaka 41 niwe washinze label ya DM Records Limited iyi niyo yazamukiyemo abahanzi nka Patoranking na Runtown. Mu 2017 yasinyishije King Perryy uri mu bakiri kuzamuka.
Aririmba injyana zirimo Dancehall, Ragga, Hip-hop, Afrobeats na Soca.
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!