00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Masabo Nyangezi yashyize ku isoko indirimbo 120 (Urutonde)

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 14 May 2015 saa 07:34
Yasuwe :

Umuhanzi Masabo Nyangezi ufatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose b’Abanyarwanda kandi baririmba mu Kinyarwanda, yesheje agahigo ko gusohora ku giti cye indirimbo 120, mu mizingo 12 yasohoye mu myaka 24 (1984-2008).

Uretse kuba Masabo Nyangezi ari umuhanzi w’indirimbo, yanize iby’umuziki, azobera mu murya wa Gitari, Banjo n’umurishyo w’ingoma. Inzira ye ya Muzika yatangiye kuyiharura hagati ya 1965 na 1969.

Incamake y’urugendo rwa Masabo Nyangezi muri Muzika

Urugendo rwa Muzika rwa Masabo Nyangezi rutangirana n’ibikorwa bito bito bya muzika mu mashuri. Hagati ya 1965 na 1969. Kuva 1967 kugeza 1976 Nyangezi yakomeje n’ibikorwa binyuranye by’ubuzima rusange, ariko mu rwego rwa muzika yaboneyeho umwanya wo kuwucengera, ari nabwo yize "Esthétique Musicale et Générale". Indirimbo yagizemo uruhare zageze bwa mbere kuri Radio y’igihugu (Radio-Rwanda) mu mwaka wa 1975.

Masabo Nyangezi

Hagati ya 1976 na 1981, Masabo Nyangezi yabaye muri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda/UNR. Hagati ya 1981 na 1984 yakoranye na Orchestre UMULILI.

Hagati aho yasohoranye n’abandi imizingo ibiri y’indirimbo kuri kasete. Iyo mizingo ibiri ni:
– Album: UMUCO NYARWANDA, mu mwaka wa 1982
- Album yitiriwe Nyakwigendera Déo MUNYAMBUGA, mu mwaka w’1984.

Kuva mu mwaka wa 1984, Masabo Nyangezi yatangiye kuririmba wenyine mu buryo bwa "Solo"

Urutonde rw’indirimbo 120 za Masaba Nyangezi ku mizingo 12

Volume 1: IBIRUNGA (1984); indirimbo 10

Volume 2: MWANA W’I RWANDA (1985); indirimbo 10

Volume 3: MUKERARUGENDO (1986); indirimbo 9

Volume 4: AB’UBU (1987); indirimbo 8

Volume 5: SOURCE DU NIL (1988); indirimbo 10

Volume 6: RUBANDA (1989); indirimbo 8

Volume 7: KARAME (1990); indirimbo 8

Volume 8: KAVUKIRE (1991); Indirimbo 8

Inganzo ya Masabo Nyangezi nyuma ya 1994 (Indirimbo 50)

Volume 9: INKOVU Z’IBIHE (12/2004); indirimbo 11

Volume 10: IBAZE WISUBIZE (01/2005); indirimbo 13

Volume 11: INKURU NZIZA (03/2005); indirimbo 11

Volume 12: MA LIBERTE (09/2008); indirimbo 15

Masabo Nyangezi afite kandi izindi ndirimbo ziteguye zujuje imizingo ine, azashyira hanze mu gihe cya bugufi

Volume 13: KAMERE
Volume 14: KARUBANDA
Volume 15: NYUMA Y’IBI
Volume 16: JUGUJUGU

Masabo muri Mutarama 1994

Masabo Nyangezi niwe muhanzi w’Umunyarwanda uririmba mu Kinyarwanda wahawe igihembo mpuzamahanga kiruta iby’abandi, cyitwa "Chevalier des Arts et des Lettres" cyatangiwe mu Bufaransa mu mwaka wa 1991.

Reba indirimbo "KAVUKIRE" ya Masabo Nyangezi

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages