Nyuma yo gusohora Album ya mbere yise ‘Cheese’ umuhanzi w’Umubirigi ufite inkomoko mu Rwanda Stromae yatangiye ibikorwa byo kumenyekanisha Album ye ya kabiri.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gicurasi 2013 ubwo Stromae yari mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo France 2 yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nshyashya ziri kuri Album ye ya kabiri yise "Formidable".
Urubuga 7su7 dukesha iyi nkuru rwanditse ko uyu muhanzi kandi ari kugenda arushaho kugaragara mu bikorwa bisa nk’ibisekeje mu rwego rwo gutungura abantu anamamariza ko iyi album.
Indirimbo ‘Alors on Danse’ Stromae yatumye uyu muhanzi aza ku mwanya wa mbere mu ntonde nyinshi zo mu Burayi z’indirimbo zikunzwe.
Dore imwe mu ndirimbo nshya ziri kuri iyi Album Formidable:



















TANGA IGITEKEREZO