00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvan Muziki yakebuye abahanzi u Rwanda rugera mu bihe byo kwibuka bakanuma

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 8 April 2026 saa 10:43
Yasuwe :

Umuhanzi Yvan Muziki umenyerewe mu ndirimbo gakondo n’iz’uburere mboneragihugu yakebuye abahanzi bagenzi be bagaragaza ko bafite inganzo ariko byagera mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuhanga bwo guhanga bukagenda nka nyomberi.

Ibi Yvan Muziki yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ku wa 8 Mata 2026.

Yvan Muziki yibukije abahanzi bitwara uko ko Igihugu ari icya buri Munyarwanda wese ku buryo umusanzu uwo ari wo wose yatanga mu kucyubaka uba ari ingirakamaro.

Ati “Umusanzu umusirikare yatanga, n’umuhanzi na we yawutanga binyuze mu njyana ye. Na bo bagomba guhaguruka bagafatanya n’abandi, bagatanga umusanzu wabo binyuze mu byo bashoboye.”

Yvan Muziki yavuze ibi mu gihe we n’umukunzi we, Marina Deborah, kuri uyu wa 8 Mata 2026 basohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bise “Warababaye, Never Again”.

Yvan Muziki yavuze ko we n’umukunzi we bahanye ibitekerezo kuva mu kuyandika kugeza isohotse. Yakomeje guha inama abahanzi banuma mu gihe cyo kwibuka ko “Bafite n’ibindi bintu bakora birenze kuba bakora mu nganzo nko kuba baba hafi abarokotse na byo ni byiza kurushaho.”

Uyu muhanzi yageneye Abanyarwanda ubutumwa by’umwihariko urubyiruko, arwibutsa ko rukwiriye gusigasira amateka yaranze u Rwanda hirindwa ko ibyabaye bitasubira, ari na ko batanga umusanzu mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Usibye iyi ndirimbo, Yvan Muziki yagiye asohora n’izindi z’uburere mboneragihugu zirimo ‘Intare Batinya’ yasubiranyemo na Marina, ‘Ibigwi by’Inkotanyi’, n’izindi zirimo ‘Intsinzi’ yasubiranyemo na The Ben, Marina na Mariya Yohana wakoze iy’umwimerere.

Yvan Muziki yakebuye abahanzi u Rwanda rugera mu bihe byo kwibuka bakanuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages