Iki gikorwa cy’umuhuro cya ‘Entertainment Industry Night’ cyabereye kuri Beirut Sky Pool mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016, cyateraniyemo abahanzi, abakinnyi ba filime bakunzwe, abakina umupira w’amaguru, abanyamideli , abanyamakuru n’abanyarwenya.
Aho Asinah yacaga hose abamubonaga barahindukiraga bakamwitegereza abandi bagasigara bifashe ku munwa kubera uburyo ikanzu yari yambaye yaboneranaga cyane ku buryo wahitaga ubona ikariso y’umukara yari yambariyeho.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Asinah yavuze ko yahisemo kwitabira ibirori yambaye muri ubu buryo ngo kuko yabonye ari umudeli ujyanye n’ahantu igikorwa cyabereye ku mazi ya Beirut Sky Pool.
Yagize ati “Njye nahisemo kuza nambaye gutya kugira ngo nyine bijyane n’aho nari ngiye. Urabona hano ni ku mazi, hari piscine, natekerezaga ko isaha n’isaha nashoboraga koga.”
Asinah kandi ngo yabyambaye yizeye neza ko ‘abadasobanukiwe no kurimba’ bashobora kumubona bakamuvugiriza induru gusa ngo iteka ibyo akora byose yirinda amagambo y’abo yita ‘ab’Isi’.
Ati “Ntabwo nari niteguye ko abantu bambona bakishima kuko nta n’ushimwa na bose. Abo byatunguye ntabwo babimenyereye ariko niko nagombaga kwambara, urabona hano ni ku mazi kandi nkunda koga, nashoboraga kuza nambaye ikoboyi nakenera koga ugasanga birangoye […] Nonese ubundi ku mazi bambara ikoboyi? Oya, ahubwo se kwambara neza ni gute, ndabimenyereye ,nkora ntitaye ku bantu.”
Yanashimangiye ko ibyo akora [muri iki gihe bigatungura benshi] atari ihungabana yagize ku bwo kubengwa na Riderman bakundanye imyaka umunani.
Ati “Nta muntu ugira depression ngo abimenye, niba nyifite nakagombye kuba narajyanwe mu baganga. Ntabwo ari njye mukobwa wa mbere waba utandukanye n’umusore, hari n’abatandukana baramaze kurushinga none njyewe byabaye ubukwe butaraba.”

Imyambarire ya Asinah yakurikiwe n’amagambo arimo ibitutsi by’abamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yambaye ibitajyanye n’umuco nyarwanda abandi bakavuga ko ikanzu yahisemo ihabanye cyane n’imiterere ye.
Asinah yavuze ko ari kwitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Do It’ ahamya ko izamushyira ku rundi rwego ndetse ngo amaze gutunganya indirimbo esheshatu mu zizaba zigize album ya Mbere agiye gushyira hanze.








TANGA IGITEKEREZO