Umuhanzi Bahati Alphonse, uhatanira kwegukana ibihembo bitatu mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013, yashyize hanze indirimbo nshya yise“Singizwa”.
Iyi ndirirmbo y’amajwi yanditswe na nyir’ubwite, itunganywa na Producer Aaron Niyitunga. Iri mu njyana y’ikinyafurika (Afrobeat).
Bahati, waririmbanye na King James indirimbo yitwa “Birasohoye”, akomeje gusaba abakunzi be kumushyigikira ngo azegukane ibihembo ahatanira mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013
Gutora Bahati Alphonse ujya ku rubuga rwa Groove Awards Rwanda 2013 ugakanda ku izina rye muri buri cyiciro arimo.
Kuri SMS ni ukwandika ijambo groove ugasiga akanya ukandika code ye (1a ku muhanzi w’umwaka), (5b ku ndirimbo y’umwaka) na (12a ku ndirimbo y’amashusho y’umwaka) ukohereza kuri 1819.
Imirongo yose y’itumanaho Airtel, Tigo na MTN irakoreshwa.
Umva indirimbo Singizwa ya Bahati Alphonse:



















TANGA IGITEKEREZO