Kuva tariki ya 4 kugeza kuya 8 Nyakanga, umuhanzi Bahati Alphose uririmba indirimbo zihimbaza Imana azaba ari mu Bwongereza aho azaba yitabiriye amarushanwa y’umuziki yatumiwemo ya ‘Africa Gospel Music Awards 2013’.
Aganira na IGIHE, Bahati yavuze ko nta gisibya agomba kwitabira aya marushanwa kuko yamaze gukatisha itike [yeretse IGIHE]. Ati “Nta kabuza njyewe nzajyayo kuko namaze kubona ubutumire, ubu mvuye gukatisha itike y’indege.”
Gusa Bahati avuga ko kugira ngo azabashe guserukana umucyo muri ayo marushanwa, bisaba ko buri munyarwanda abigiramo uruhare.
Yagize ati “Ku Mana birashoboka byose, ariko ni mwebwe, ni twebwe igomba gukoresha. U Rwanda ni igihugu kimaze kwandika amateka ku isi, u Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu itumanaho n’ikoranabuhanga; igihe kirageze ngo twereke isi ko twakataje muri iryo koranabuhanga. Dukoresheje neza iyo nzira yo gutora umuhanzi w’Umunyarwanda muri iryo koranabuhanga rya intenet nk’uko babidusaba twazamura ibendera ry’u Rwanda mu Bwongereza.”
Bahati asaba Abanyarwanda ko barushaho kumutora ari benshi kugira ngo azabashe gutsinda abahanzi bo mu bindi bihugu bahanganye nabo.
Dore icyiciro Bahati Alphonse arimo muri aya marushanwa
- Dena Mwana (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
- Timotheo Mulonda (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
- Alain Moloto (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
- Fabrice Nzeyimana (Burundi)
- Redemption Voice (Burundi)
- Henoc Mwamba (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
Kumutora ni ukujya ku rubuga rwa http://www.africagospelawards.com/ maze ukamuhesha amahirwe.



















TANGA IGITEKEREZO