Umuhanzi Bahati Alphonse aratangaza ko atacyitabiriye ibirori byo guhemba abahanzi bitwaye neza mu marushanwa ya ‘Africa Gospel Music Awards 2013’, nk’uko yari yabitangarije abakunzi be abinyujije kuri IGIHE.
Bahati, uheruka kwegukana ibihembo bibiri bivuye muri Kenya harimo n’icya Groove Awards, yari kuzitabira aya marushanwa nk’umwe mu bahanzi bahatana batumiwe muri iki gitaramo kizabera mu Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2013.
Bahati, wari warakatishije itike yo kujya mu Bwongereza yo guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga, avuga ko impamvu yatumye asubika uru rugendo ari uko mu buyobozi bw’abashinzwe abinjira n’abasohoka bamubwiye ko igihe asigaranye ari gito kugira ngo abe yabonye ibyangombwa byose byo kugenda.
Bahati avuga ko nyuma yo kubona bitagishobotse yasabye abashinzwe gahunda z’indege ko bamufasha guha itike ye abandi bagenzi, kandi ko ibi byakunze.
Gusa avuga ko ategerezanyije amatsiko uko uwo muhango uzagenda, kandi ko azaba ahagarariwe muri ibyo birori
Bahati Alphonse, ni umwe mu bahanzi nyarwanda batatu (Gaby Irene Kamanzi na Patient Bizimana bari mu cyiciro cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bitwaye neza mu 2012 bakomoka muri Afurika yo hagati bitwaye neza.



















TANGA IGITEKEREZO