Amashusho y’indirimbo “Nshuti nziza” ya Bahati Alphonse yakoranye na Uwimana Aimé hamwe na Aaron Niyitunga, umwe mu bahanga batunganya umuziki u Rwanda rufite bakunda kwita “Tunga”, yageze hanze.
Nk’uko Bahati Alphonse nyi’riyi ndirimbo yabitangarije IGIHE, ngo amajwi yayo yakozwe na Aaron Tunga ikaba iri kuri muzingo w’indirimbo ze aherutse gusohora iriho n’izindi ndirimbo nka ‘Birasohoye‘, ‘Mfite ibyiringiro’, ‘Mureke ubugome’, ‘Shima Imana’, ‘Urupfu nari gupfa’, hamwe na ‘Yesu azagaruka’, naho amashusho yayo akorerwa muri Press it! n’umuhanga mu kuyobora no gukora amashusho y’indirimbo uzwi ku izina rya Meddy Saleh.
Bahati yagize ati: “Ntibyangoye gukorana n’aba bahanzi, Aimé Uwimana na Aaron Niyitunga, basanzwe bafite amazina akomeye cyane kubera ubunararibonye bwabo n’igihe bamaze bakora ubuhanzi, kuko dusanganywe ubucuti bwihariye.”
Nyuma yo kurangiza iyi ndirimbo, Bahati usanzwe abarizwa i Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, azakomeza no gukora andi mashusho y’izindi ndirimbo ziri kuri uyu muzingo ku buryo bimukundiye uyu mwaka yamurika umuzingo w’amashusho.
Reba amashusho yayo hano:



















TANGA IGITEKEREZO