Indirimbo Control y’abaraperi Big Sean na Kendrick Lamar yavugishije abantu benshi ku buryo byatumye abaraperi bamwe na bamwe bafata icyemezo cyo gusubiza uyu Kendrick Lamar wayikoze bamugaragariza ko ibyo yavuze muri iyi ndirimbo batabyemera.
Muri iyi ndirimbo, n’umuraperi wo mu Rwanda yifuje gusubiza, Kendrick Lamar avuga ko abaraperi b’iki gihe batandukiriye cyane; ko batagikora hip-hop ya nyayo ko ahubwo bo basigaye birapira bavuga amafaranga bashaka kumenyekana gusa.
Kendrick anavugamo kandi ko ari we mwami w’Umujyi wa New York "King of New York" kandi ari uw’i Compton, umwe mu Mijyi mito y’i California.
Aganira na IGIHE, Barric, umuyobozi wa BMCG hakorewe indirimbo y’umuraperi nyarwanda Benny Black wasubije uyu Kendrick Lamar, yavuze ko Benny nawe yumvise atemeranya n’iby’uyu muraperi nuko ahitamo kumusubiza.
Muuri iyi ndirimbo yakoze, Benny Black anavuga no ku baraperi bo mu Rwanda avuga ko nabo bakwiye gukanguka bagakora cyane, akababwira ko hakiri byinshi byo guhindura muri Hip-Hop nyarwanda.
Cyo kimwe n’abandi baraperi bagiye basubiza iyi ndirimbo Benny Black wo muri BMCG nawe yakoresheje Beat y’indirimbo Control ya Big Sean na Kendrick Lamar.
Igisubizo cya Benny Black wo muri BMCG:
Indirimbo ya Big Sean na Kendrick Lamar:









TANGA IGITEKEREZO