00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yaririmbye yigana (ashishura) Umunyanigeria Banky W

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 6 October 2013 saa 02:19
Yasuwe :

Mu ndirimbo nshya yasohoye yitwa “Copy”, umuhanzi Bruce Melody yiganye (yashishuye) indirimbo yitwa “Yes or No” y’umuhanzi wo muri Nigeria witwa Banky W.
“Copy” ni indirimbo nshya y’urukundo yahimbwe na Bruce Melody. Yakozwe na Producer Piano The Groove Man muri Supel Level. Uyumvise, icurangitse kandi inaririmbye isa nk’iyitwa “Yes or No”. Gusa imyandikire y’amagambo yo ntisa.
Aganira na IGIHE, Bruce Melody yemeye ko ahimba iyi ndirimbo “Copy” yagendeye ku ndirimbo “Yes Or No” ya Banky (…)

Mu ndirimbo nshya yasohoye yitwa “Copy”, umuhanzi Bruce Melody yiganye (yashishuye) indirimbo yitwa “Yes or No” y’umuhanzi wo muri Nigeria witwa Banky W.

“Copy” ni indirimbo nshya y’urukundo yahimbwe na Bruce Melody. Yakozwe na Producer Piano The Groove Man muri Supel Level. Uyumvise, icurangitse kandi inaririmbye isa nk’iyitwa “Yes or No”. Gusa imyandikire y’amagambo yo ntisa.

Umuhanzi Bruce Melody wasohoye indirimbo nshya yise "Copy"

Aganira na IGIHE, Bruce Melody yemeye ko ahimba iyi ndirimbo “Copy” yagendeye ku ndirimbo “Yes Or No” ya Banky W, ariko avuga ko atayiganye.

Yagize ati “Indirimbo Copy ifitanye isano n’iyo ndirimbo “Yes or No”. Imicurangire y’uriya mugabo wumva ko yahuje Afrobeat na RnB nk’umwimerere we, navuga ko asa n’uwahimbye iriya micurangire ye.”

N’ubwo wumvise imiririmbire wumva bisa, Melody we arabihakana agira ati “Ku mirimbire yo ntabwo nigeze mwigana ahubwo nagerageje gukorana Producer tugerageza gukora ikintu cyacu dushyiramo creativite (udushya) yacu”.

Melody yabwiye IGIHE ko gukora indirimbo agendeye ku z’abandi bitagombye gufatwa nabo n’abafana be, agira ati “Ntabwo ari ubuswa, kuko Banky W ndamwera, ndamwubaha niyo mpamvu twagerageje gukora indirimbo imeze kuriya bifitanye isano.”

Umva izi ndirimbo zombi zihujwe:

Banky W waririmbye "Yes or No"

Yongeraho ati “Numvaga tudakwiye kugira ikibazo cyo kugendera ku muhanga, abantu baba bashyize ikibazo aho kitari keretse niba indirimbo yanjye ari mbi, cyangwa nayiririmbye nabi.”

Tumubajije niba yarasabye uyu muhanzi uburenganzira bwo gukora indirimbo agendeye ku ye, Melody yagize ati “Ntabwo tuba twaravuganye, ntabwo twakoze indirimbo ye wabwira umuntu ari uko ufashe igihangano cye.”

Just Family na Tom Close bakunze kunengwa "gushishura" indirimbo z'imahanga

Yongera “Ntabwo bisa. Ingoma nizo twagerageje kugenderaho, mbisobanure neza ko nta kintu twakuye ku ndirimbo ye, ni nk’uko umuntu yakora Reggae n’undi agakora Reggae cyangwa RnB n’undi agakora RnB.”

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kujya bigana indirimbo z’abandi bakabihishahisha. Urugero ni Tom Close mu ndirimbo “Komeza Utsinde” wiganye indirimbo “What You Need” Umwongereza Taio Cruz, Just Family mu ndirimbo “Arahebuje” biganye umuhanzi Don Omar mu ndirimbo “Danza Kuduro”.

Indirimbo Copy ya Bruce Melody:

Indirimbo “Yes Or No” ya Banky W:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Bruce Melody na Banky W IGIHE _ Richard Irakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .