Umuraperi Cyamakara cy’i Bwanamukari, Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu, Mibambwe wa 5 Rwagakoco….wihaye izina rishya ry’ubuhanzi rya ‘Kemosabe’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Nyiringoma’ agaruka ku bigwi by’umwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda.
Bull Dogg mushya uherutse kwiha izina rya Kemosabe yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Nyiringoma, umwe mu mishinga ikomeye yari ahugiyeho muri iyi minsi. Muri iyi ndirimbo Kemosabe yivuga uburyo ari we mwami wa Hip Hop ndetse na bagenzi be ngo barabizi.
Mu kiganiro na IGIHE Kemosabe yasobanuye ko iri zina rye ari ikimenyetso cyerura ko ari inshuti magara n’injyana ya Hip Hop.
Ati “Nahisemo izina rishya risimbura iryo nakoreshaga mbere. Ni ibintu bisanzwe ko umuhanzi ashobora kwiyita irindi zina rishya, uretse kuba bimenyerewe mu bihugu byo hanze no mu Rwanda byarabaye, Faycal yarivanyeho yiyita CODE, Ben ararihindura yiyita The Ben; nanjye Bull Dogg ryavuyeho ubu nitwa ‘Kemosabe’”
Nyuma ya Nyiringoma, Kemosabe yijeje abafana ko hari indi mishinga mishya azabagezaho. We na bagenzi be bagize Tuff Gang ngo bakomeje gutegura album ya kabiri iri gukorwa ku bufatanye na Top5 Sai.



















TANGA IGITEKEREZO