Umuhanzi Butera Knowless yaririmbye ku mwanya wa karindwi gusa akiva ku rubyiniro yasanganiwe n’abafana be bitwa ‘Intwarane’ baramuhobera n’urukumbuzi rwinshi, bamwe bamwifotorezaho abandi bafatwa n’ikiniga baraturika bararira ku buryo byagoranye kubahoza.
Uwitwa Asia Butera ndetse na Diane bakunda kwita Pupuri ni bamwe mu bafana barize, aba bakobwa bombi bamugaragarije amarangamuttima akomeye ndetse bahamirije IGIHE ko kurira kwabo byatewe n’urukundo ndetse n’urukumbuzi bari bafitiye Knowless.
Mu kiganiro na IGIHE Asia yagize ati, “Knowless nari mukumbuye hari hashize igihe ntamubona, navuye i Kigali nje kumushyigikira kandi si ubwa mbere nari mubonye ahubwo ibyishimo byandenze ndarira”.
Pupuri we yagize ati, “Knowless ndamukunda cyane, byarananiye kubyakira aho mubonye hose ibyishimo birandenga nkarira”.
Nubwo abafana barijijwe n’urukundo ndetse n’urukumbuzi bari bafitiye uyu muhanzi, Knowless na we habuze gato ngo arire kuko byasaga nk’ibyamurenze ndetse na we yari afite ikiniga.
Knowless yasobanuye ko urukundo bariya bafana bamweretse rwamwubatsemo imbagara zikomeye kuko bidasanzwe kuba umuntu yagukunda kugeza ubwo igihe cyose akubonye arira.
Yagize ati, “Ntabwo ari ubwa mbere mpuye na bo kuko nsanzwe mbazi gusa natunguwe no kubona barira gusa ntekereza ko byatewe na performance nakoze, urukundo rwinshi n’ibyishimo sinzi uko nabisobanura kuko nanjye byandenze”.
Yungamo ati, “Iyo mbonye umuntu urira kubera njye nanjye amarangamutima araza nkumva narira gusa ikintu nkora iteka ndapfukama ngashimira Imana ku mpano yampaye kuko si ibya buri wese”.
Aba bakobwa bombi barize bari hagati y’imyaka 17 na 20 y’amavuko ndetse bombi bari baturutse i Kigali baje gushyigikira Knowless mu irushanwa rya PGGSS ya 5.
Uyu muhanzi uvuga ko intego ye ari ukwegukana igikombe, ngo yizeye ko abafana be bazamushyigikira bakamushoboza gukomeza kwanikira abahanzi icyenda ahanganye na bo.



















TANGA IGITEKEREZO