‘Butera’ niryo zina umuririmbyikazi Ingabire Jeanne d’Arc bita Knolwess yahaye Album nshya azamurika mu kwezi kwa Nyakanga.
Knowless yatangarije IGIHE ko iri zina ‘Butera’ ari irya se, akaba yararihisemo mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuntu Imana yakoresheje ngo abeho.
Knowless yagize ati: “Iyo hatabaho Butera simba ndiho, simba naravutse, ni umuntu wa mbere nyuma y’Imana kuri njye, niwe nkesha kuba ndiho, niyo mpamvu nahisemo kumwitirira iyi album.”
Knowless yakomeje avuga ko ariho kuko se Butera yabayeho, bityo ariyo mpamvu yitiriye se album ye,
Ati: “Album nayikoze kuko ndiho mbikesha Butera, Njya nibaza nti iyo aba agihari ngo arebe aho umukobwa we ageze, gusa ntibyakunze yaritambukiye.”
Ibi Knowless abivuga kuko se yitabye Imana mu mwaka w’1994. Gusa, ngo kumwitirira album yumva ari kimwe mu bikorwa byo kumuha icyubahiro.
Album ya 3 ya Knoless izamurikwa kuwa 5 Nyakanga 2014 i Kigali muri Serena Hotel.


















TANGA IGITEKEREZO