00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto: Knowless yakoreye amashusho y’indirimbo mu Nyanja y’u Buhinde

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 April 2015 saa 11:12
Yasuwe :

Butera Knowless umaze iminsi ine muri Zanzibar yagarukanye i Kigali icyizere cyo kuzabona umusaruro ufatika abikesha amashusho y’indirimbo ye nshya yakoreye mu Nyanja y’u Buhinde no muri bimwe mu bice nyaburanga byo muri aka karere avuyemo.

Kuwa Mbere tariki ya 20 Mata nibwo Knowless aharekejwe na Producer Clement ndetse na Meddy Saleh bahagurutse i Kanombe berekeza muri Zanzibar gufata amashusho y’indirimbo yitwa ‘Peke yangu’.

Mu kiganiro na Knowless yashimangiye ko yahiriwe n’urugendo uko yateganyaga akazi yagombaga kuhakorera akaba ari na ko kagenze. Ngo akurikije amashusho yahafatiye n’umuhate ikipe yajyanye na yo ifite mu gutunganya iyi ndirimbo ngo yizeye ko azabona umusaruro ufatika.

Muri iyi ndirimbo, hari amashusho Knowless yafashe ari mu bwato mu Nyanja y’Abahinde, ku nkombe z’iyi Nyanja ifite ikirere gikeye, hazanagaragaramo inyubako zimwe zisurwa cyane n’abakerarugendo bajya kuruhukira muri Zanzibar.

Umukinnyi w’imena uzafasha Knowless mu kugaragaza ubutumwa buri mu ndirimbo ye ‘Peke yangu’ ni umusore witwa Evans, umwe mu banyamideli bakomeye i Dar es Salaam na we washimye bikomeye akazi uyu mukobwa yakoze.

Iyi ndirimbo ‘Peke Yangu’, ni imwe mu ziririmbwe mu ndimi Giswahili zizagaragara kuri album ya Gatanu ya Knowless ateganya gushyira hanze bitarenze umwaka wa 2015.

Uyu mukobwa uri mu bahanzi 10 bahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 aracyashimangira ko yifitemo ubushobozi bwo gutwara igikombe ndetse ngo akurikije ingufu umuziki we ufite akareba na bagenzi be asanga ari we ukwiye guhabwa miliyoni 24 zizagenerwa umuhanzi wa mbere.

Knowless ku nkombe z'Inyanja y'u Buhinde
Knowless na Evans, umunyamideli ukomeye muri Tanzania
Knowless azanagaragara ari mu bwato muri iyi nyanja
Amwe mu mato yo mu Nyanja y'Abahinde azagaragara muri 'Peke yangu'
Iyi ni imwe mu nyubako bifashishije mu gukora aya mashusho
Ikipe yafashaga Knowless mu ifatwa ry'amashusho
Evans, umukinnyi w'imena muri iyi ndirimbo ni umunyamideli ukomeye i Dar es Salaam

Tulia ni imwe mu ndirimbo Knowless yafatiye amashusho hanze y’u Rwanda

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages