Ingabire Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki atuye mu Murenge wa Gisozi ari naho yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Ubwo IGIHE yasuraga Knowless iwe mu rugo, yadutangarije ko iyo yagize amahirwe yo kwirirwa mu rugo kenshi akora imirimo isanzwe yo mu rugo, mu kiruhuko akareba filime.
Yagize ati, “Si kenshi cyane mbona aya mahirwe yo kwirirwa mu rugo, ariko iyo nta kazi cyangwa ishuri mfite mfasha abandi gukora isuku ndetse naruhuka nkareba filime”
Knowless wibana muri iyi nzu ahamya ko mu byatumye ajya gutura muri aka gace ari uko akunda umutuzo kandi ibinezeza ubuzima bwe mu kuruhuka akaba yarabisanze ku Gisozi.
Knowless aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Tulia’ iri mu rurimi rw’Igiswahili mu rwego rwo kwagura umuziki we ahereye mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Amashusho y’indirimbo Tulia ateganyijwe kuzamugeraho muri ki cyumweru dore ko yakorewe muri Kenya ari naho hari gukorerwa imirimo ya nyuma yo kuyitunganya.
Uretse aya mashusho y’indirimbo Knowless ari gutegura imishinga myinshi irimo kuzakorera ibitaramo bizenguruka mu bice bya kure ya Kigali mu rwego rwo kurushaho kwegerana n’abafana be.



















TANGA IGITEKEREZO