00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarira yari yose mu isabukuru y’imyaka 23 ya Knowless

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 2 October 2013 saa 11:22
Yasuwe :

Butera Knowless yatunguwe kuwa 30 Nzeri na zimwe mu nshuti ze, zirimo abafana be zateguye isabukuru ye y’imyaka 23, ariko kuba iyi sabukuru yarateguwe mu ibanga rikomeye byatumye Knowless afatwa n’ikiniga ararira.
Nyumay’amarira menshi avanze n’ibyishimo Knowless yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye cyane kugira umuryango ungana gutya pee, ntacyo mfite cyo kuba navuga cyangwa nakora, gusa Imana yo mu ijuru ibe ari yo izabampembera, sinzabatererana muri gahunda zanyu zose, aho muzankenera (…)

Butera Knowless yatunguwe kuwa 30 Nzeri na zimwe mu nshuti ze, zirimo abafana be zateguye isabukuru ye y’imyaka 23, ariko kuba iyi sabukuru yarateguwe mu ibanga rikomeye byatumye Knowless afatwa n’ikiniga ararira.

Knowless yahawe impano y'urugori n'umukenyero (wari uri muri aka gaseke) n'aba bafana be

Nyumay’amarira menshi avanze n’ibyishimo Knowless yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye cyane kugira umuryango ungana gutya pee, ntacyo mfite cyo kuba navuga cyangwa nakora, gusa Imana yo mu ijuru ibe ari yo izabampembera, sinzabatererana muri gahunda zanyu zose, aho muzankenera nzaba mpari.”

Knowless ntiyasoreje aho kuko ku rubuga rwe rwa facebook yongeye ati “Ndashimira abakunzi banjye aho muva mukagera, kuko muri ifatizo mubikorwa byanjye. Kumba hafi no kunyereka urukundo rutagabanije, nibyo bimpa icyizere ko muri ab’agaciro kanini kuri njye. By’umwihariko nshimiye abagize KBF [Knowless Best Family] mwese, Imana ibampere imigisha myinshi ndetse ibakomereze mu buntu bwayo. Ndabakunda cyane”.

Knowless yaje kwambikwa umukenyero, uherekejwe n’impano zitandukanye.

Aha Clement Ishimwe yari ahari yashimiye abateguye isabukuru ya Knowless, kuko byerekana urukundo bamufitiye.

Muri iyi minsi abafana b’abahanzi nyarwanda bararushaho kubagaragariza urukundo rwinshi, dore ko mu minsi ishize na Riderman yatunguwe n’abakunzi be bishimira ko yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III.

Knowless agaragaza ko yishimiye impano y'umukenyero yari ahawe
Producer Clement Ishimwe nawe yari ari muri ibi birori
Aha ni mu rugo rw'umwe mu bafana be; Knowless akatana nabo umutsima
Byahise bihinduka amarira gusa ariko Knowless ahozwa n'umufana

Foto/Umuseke



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages