00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biravugwa ko Knowless yishyuye itorero Inganzo Ngali Miliyoni 4

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 July 2013 saa 12:18
Yasuwe :

IGIHE twamenye amakuru yasaga nk’ibanga; ko Knowless yishyura akabakaba miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri uko itorero Inganzo Ngali rimubyiniye mu gitaramo cya LIVE cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III rigeze mu mahina.
Itorero Inganzo Ngari, rimwe mu matorero abyina azwi kandi akomeye cyane mu Rwanda, rimaze kugaragara inshuro ebyiri ribyinira Knowless mu bitaramo bya LIVE. Ibi bitaramo biteganijwe ari bine; Kigali, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Aya mafaranga yose (…)

Aya mafaranga yose hamwe bivugwa ko ari miliyoni enye yishyuye itorero Inganzo Ngali. Izi miliyoni bivugwa ko zatanzwe na Kitoko, umujyanama we uba mu gihugu cy’u Bubiligi, uzaza mu Rwanda mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka.

Bivugwa ko ari inkunga idasanzwe uyu mujyanama we yahaye Knowless mu kumushyigikira muri iri rushanwa rya PGGSS III.

Uyu Kitoko asanzwe afasha Knowless mu buhanzi bwe, mu bitaramo ku mugabane w’ u Burayi no kumushyigikira mu bikorwa byateza imbere impano ye.

Aganira na IGIHE, Kitoko, n’ubwo atashimye kwemeza aya makuru, yavuze ko ari gufasha cyane Knowless mu kwitegura haba mu miririmbire no mu myambarire n’imigaragarire ye kuri stage.

Yagize ati “Ntabwo ari byiza kuvuga ibiciro twishyura abafasha Knowless mukubyina kuko si byiza kuvuga ibanga ry’ubucuruzi; gusa nk’uko mubibona biba biteguranye ubuhanga bwishi ubushishozi, n’umucyo”.

Knowless nawe yanze gutangariza IGIHE, iby’aya mafaranga. Cyo kimwe na Nahimana Serge, umuyobozi w’iri torero nawe yanze kurasa ku ngingo ngo yemeze aya mafaranga neza.

Ariko Dukundane Jean de Dieu, umuyobozi w’Icyubahiro w’iri torero yabwiye IGIHE ko risanzwe ribyinira hagati y’amafaranga ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu na miliyoni (750,000Rwf - 1,000,000Rwf).

Dukundane yanavuze ariko ko mu kwemerera kubyinira Knowless muri ibi bitaramo bifuje no kumurika, kuranga no kugurisha umuco nyarwanda berekana ubwiza n’ubukungu uhishe.

Abafana benshi bararushaho kugaragaza ko bishimira udushya nk’utu turi kugenda tugaragara muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Amwe mu mafoto:

Knowless n’Itorero Inganzo Ngali i Muhanga

Knowless ari kwisiga yitegura kujya kubyina no kuririmbira abafana be

Knowless n’Itorero Inganzo Ngali i Kigali

Knowless yazanye ababyinnyi badasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages