Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Knoless yasezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ku mpamvu ze bwite.
Gusezera kwa Knowless muri Primus Guma Guma igiye kuba ku nshuro ya 4, byashimangiwe na we bwite, mu butumwa yageneye itangazamakuru, buvuga ko asezeye kubera indi mishinga myinshi afite.
Muri ubu butumwa bwanditse mu rurimi rw’Icyongereza, Knowless ashimira abari bamugiriye icyizere bakamutora ariko kubera gahunda afite harimo kuba ari ambasaderi wa MTN n’ibitaramo ateganya gukorera hanze y’ u Rwanda, akaba yahisemo gusezera muri iri rushanwa.
Ku murongo wa telefone, umunyamakuru wa IGIHE yavugishije Martine Gatabazi, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa, amubaza niba koko Knowless yasezeye muri Primus Guma Guma Super Star. Martine akaba yavuze ko batarabona urwandiko rwa Knowless rusaba kuva muri iri rushanwa.
Abajijwe icyakorwa biramutse bibaye impamo, Martine yavuze ko yasimburwa. Ati: “Bibaye, hajyamo uwamukuriye mu majwi.”
Butera Knowless yari umwe mu bahanzi 15 babashije kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira kujya mu 10 bazakora irushanwa nyirizina ry’uyu mwaka. Yari yatowe mu cyiciro cy’abakobwa hamwe na Paccy na Teta Diana.
Ubwo herekanwaga urutonde rw’abahanzi 15 bemerewe kujya muri Primus Guma Guma Super Star, Knowless ntabwo yari ahari, ndetse hari amakuru yavugaga ko atari mu Rwanda. Icyo gihe abandi babanje gusinyishwa amasezerano agomba kubahirizwa hagati yabo na Bralirwa hamwe na EAP ifasha mu gutegura iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya 3 Knowless yari agaragaye mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star. Akaba yarayitabiriye mu mwaka wa 2012 ndetse no mu mwaka wa 2013.


















TANGA IGITEKEREZO