Ku isaha ya saa saba nibwo Knowless aharekejwe na Producer Clement ndetse na Meddy Saleh bahagurutse i Kanombe berekeza muri Zanzibar aho bazamara iminsi itatu ubundi bakagaruka i Kigali.
Mu kiganiro Knowless yagiranye na IGIHE mbere y’uko ahaguruka yavuze ko yishimiye uru rugendo ndetse ngo azigiramo byinshi akaba ararikira abafana be kwitega ibintu byiza.
Ati, “Ngiye muri Zanzibar mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yanjye Peke yangu, ngiye gukora nk’igifaru ku buryo abafana banjye bazishimira umusaruro nzavanayo”.
Knowless tumubajije impamvu yahisemo Zanzibar, yavuze ko ari ahantu hari ibirwa byiza ndetse n’miterere y’iki kirwa izamufasha cyane mu kubara inkuru iri muri iyi ndirimbo.
Ati, “Sindamenya neza agace tuzakoreramo bizaterwa n’aho tuzakunda gusa Zanzibar ni ahantu heza kandi imiterere yaho ijyanye n’amashusho twifuza ko azagaragara mu ndirimbo”.
Knowless yanasobanuye ko kuba agiye ntacyo bizahungabanya ku irushanwa rya PGGSS 5 arimo dore ko ku wa Gatanu tariki 24 azaba afite imyitozo kandi yizeye ko bizagenda neza.
Ati “Uru rugendo ntacyo ruhungabanya kuko nzagaruka ku wa kane kandi ku wa gatanu nanjye mfite imyitozo nk’abandi ndumva abafana banjye badakwiriye kugira impungenge”.



















TANGA IGITEKEREZO