00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cyo kumurika album ya Knowless cyasubitswe

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 17 June 2014 saa 03:10
Yasuwe :

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2014, umuririmbyi Knowless yari kuzakorera igitaramo cyo kumurika album nshya, none cyigijwe inyuma kubera cyahuriranye n’izindi gahunda zijyanye no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20.
Umunyamakuru wa IGIHE yabwiwe ko aho iki gitaramo cyari kuzabera (Serena Hotel) hateganyijwe izindi gahunda zijyanye no kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Aya makuru yemejwe na Knowless wavuze ko kubera gahunda zahuriranye bahisemo kwimurira igitaramo cyo kumurika iyi (…)

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2014, umuririmbyi Knowless yari kuzakorera igitaramo cyo kumurika album nshya, none cyigijwe inyuma kubera cyahuriranye n’izindi gahunda zijyanye no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20.

Umunyamakuru wa IGIHE yabwiwe ko aho iki gitaramo cyari kuzabera (Serena Hotel) hateganyijwe izindi gahunda zijyanye no kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

Aya makuru yemejwe na Knowless wavuze ko kubera gahunda zahuriranye bahisemo kwimurira igitaramo cyo kumurika iyi album ku itariki ya 19 Nyakanga 2014 nabwo kikazabera kuri Serena.

Yagize ati: “Gahunda y’igitaramo yahuriranye na gahunda zizabera Serena mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kandi nabwo nzaba nzirimo, ndi mu bazaririmba, byatumye rero twimurira igitaramo tariki 19 Nyakanga 2014.”

Producer Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music ari nayo Knowless akoreramo muzika, abajijwe niba guhinduka kw’amatariki ntacyo byishe, yashubije ko ahubwo byatumye bagira umwanya uhagije wo kwitegura.

Ati: “Ntacyo byaduhungabanyijeho, ahubwo byatumye tubona umwanya uhagije wo kwitegura nubwo twari twaraniteguye mbere.”

Knowless yabwiye IGIHE ko nyuma y’iki gitaramo aribwo azerekeza muri Canada mu bitaramo ateganya kuhakorera ari kumwe na Dr Claude, Kidum, Juliana na Diamond.

Album nshya ya Knowless yayitiriye se ‘Butera’, yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’uwatumye abaho akaba ari uwo ariwe.

Mu kumurika iyi album, Knowless azaba ari kumwe na Tom Close, Dream Boyz, Christopher n’Itorero Inganzo Ngari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages