Kuba amashusho y’ibihangano byo muri Kina aza acyeye ni uko ahanini akorwa na Producer Meddy Saleh, umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho mu Rwanda; ubu akaba yasohoye “Follow You”, indirimbo ya Butera Knowless, nawe ukunzwe cyane kuri ubu mu muziki.
Knowless, uzwi ku izina rya Kabebe yagaragaye ari wenyine muri iyi ndirimbo ndetse ntabwo yifuje kugira byinshi mu bijyanye n’ibyo aririmba yerekana mu mashusho. Gusa uburanga bwe n’uko yigaragaza hamwe n’utunganya amashusho w’inzobere abihuzanya ubuhanga bikarushaho kunogeye ijisho.
Muri iyi ndirimbo Knowless agaragara ari ku ifarasi ahitwa Mera Neza, hejuru y’umusozi muremure muri Kigali “Mount Kigali”.
Ba uwa mbere kureba indirimbo Follow You ya Knowless:



















TANGA IGITEKEREZO