00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless agiye gufatira amashusho y’indirimbo ze i Dubai

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 7 January 2014 saa 09:03
Yasuwe :

Kuwa gatandatu tariki ya 11 Mutarama umuhanzikazi Knowless na bamwe mubo bakorana muri Kina Music bazafata rutemikirere berekeza i Dubai aho bazaba bagiye gufata amashusho y’indirimbo ziri kuri alubumu ya gatatu ya knowless nk’uko IGIHE yabitangarijwe na nyirubwite.
Knowless n’umusore bikunzwe kuvugwa ko bakundana ndetse ko benda no kurushinga Clement akaba ari nawe umutunganyiriza amajwi y’ indirimbo hamwe na Meddy Saleh usanzwe amutunganyiriza amashusho y’indirimbo bazerekeza i Dubai (…)

Kuwa gatandatu tariki ya 11 Mutarama umuhanzikazi Knowless na bamwe mubo bakorana muri Kina Music bazafata rutemikirere berekeza i Dubai aho bazaba bagiye gufata amashusho y’indirimbo ziri kuri alubumu ya gatatu ya knowless nk’uko IGIHE yabitangarijwe na nyirubwite.

Knowless n’umusore bikunzwe kuvugwa ko bakundana ndetse ko benda no kurushinga Clement akaba ari nawe umutunganyiriza amajwi y’ indirimbo hamwe na Meddy Saleh usanzwe amutunganyiriza amashusho y’indirimbo bazerekeza i Dubai kuri uyu wa gatandatu aho bazajya gufata amashusho y’indirimbo eshatu zizasohoka kuri album ye ya gatatu.

Knowless yadutangarije ko nibishoboka bazanajyana na Tom Close gusa ko bitari byemezwa neza.

Mu kiganiro Knowless yagiranye na IGIHE, Yavuze ko yifuje kujya gukorera mu mujyi wa Dubai kuko ari umujyi mwiza, ukorerwamo ibikorwa byinshi kandi yifuza no gutembereramo.

Ati: “Dubai ni umujyi ukorerwamo byinshi, cyane cyane ibijyanye n’ubucuruzi niyo mpamvu nifuje kugerayo nkareba uko byifashe uretse ko nifuzaga no kuwutembereramo”.

Tumubajije niba ashaka kujya akora n’ubucuruzi yakubise agatwenge maze arahakana, ati: “hahah, reka da, gusa ndashaka kureba niba najya nkora ubucuruzi bw’umuziki wanjye nkajya ncuruzayo alubumu zanjye mu rwego rwo kwagura umuziki wanjye ”.

Knowless yakomeje avuga ko afite gahunda yo gukora cyane muri uyu mwaka ndetse akarushaho gushyira imbaraga mu gukorana n’abahanzi bateye imbere cyane bo mu bihugu byo mu karere ka afurika y’iburasirazuba.

Knowless agiye gufatira amashusho y’indirimbo ze i Dubai.

Akiva Dubai, Knowless ngo azahita ashyira hanze imwe mu ndirimbo zizafatirwa amashusho i Dubai yise ‘Reka ngukunde” ndetse ikazanasohokana n’amashusho yayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages