Ingabire Jeanne d’Arc bakunze kwita Butera Knowless, yatangarije IGIHE ko ari mu myiteguro y’ibitaramo bizazenguruka u Rwanda mu ntara zose akora ibitaramo byo kwegereza abafana be ibihangano bye.
Aganira na IGIHE ku bikorwa yaba ari gukora nyuma yo gusiba uruzinduko yari afite muri Canada, Knowless yabanje kuvuga ko nta byinshi yahombye kuko mu gihe bashakaga ibyangombwa, ari nako bakoraga akandi kazi nta kibazo.
Abajijwe kuri gahunda ateganya muri iyi minsi, Knowless yagize ati “Ndi gushaka uburyo bwo gukora ibitaramo mu Ntara n’Uturere, ndi kureba uburyo bwose nageza ibihangano byanjye mu turere, abantu barambwira ngo buri gihe ukorera ibitaramo i Kigali, nanjye nararebye nsanga cyaba ari igitekerezo cyiza kugeza ibihangano ku rwego rwo hasi kuko naho abafana mpafite babikeneye.”
Knowless yakomeje avuga ko ibi bitaramo ataramenya amatariki yabyo ariko uko biri kose bitazarenza impera z’uyu mwaka atarabitangira.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise Tulia, yavuze ko amashusho yayo azajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.
Yabajijwe amafaranga yaba yaratanze ku mashusho yayo dore ko yanakorewe muri Kenya, avuga ko ari menshi ariko atatangaza umubare.
Ati “Si make, ni menshi ugereranyije n’ayo twari dusanzwe dukoresha inaha ariko sinayavuga, urabona gukorana n’umu-producer ukomeye, wihagazeho, hari ugutega, si make ariko sinayavuga.”


















TANGA IGITEKEREZO