Mu kiganiro na Knowless yasobanuye ko iyi album ye ya kane izajya hanze bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2015 ndetse nyinshi mu ndirimbo ziyigize zamaze gutunganywa izindi ziri gukorerwa amashusho.
Knowless umwe mu bahatanira PGGSS yavuze ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari kurifatanya no gukora album ya kane azashyira hanze uyu mwaka ndetse ngo ibi bikorwa byombi ntabwo bizabangamirana kandi byose yizeye kuzabisohoza neza.
Knowless yagize ati “Ndi no gutegura album yanjye ya kane nshaka ko izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka, nibwo nifuza kuyishyira hanze. Ndi gutegura iyo album mbifatanya n’irushanwa ndimo, ntabwo bizabangamirana kuko byose mbiha umwanya uhagije kugira ngo nzabisohoze neza”
Yungamo ati “Ntabwo gutegura album bizambangamira mu irushanwa , hari ibyo nakoraga cyangwa akandi kazi gasanzwe nafatanyaga n’irushanwa ngiye kuba ndetse bimwe nshyire umutima cyane ku irushanwa kandi na album ikorweho neza”
Butera Knowless wamaze gusohora indirimbo nshya yitwa ‘Peke yangu’ , yasobanuye ko Album ye ya kane agiye gushyira hanze izaba igizwe n’indirimbo icumi ikazaba ifite umwihariko ku buryo izaba igizwe n’uruhurirane rw’indirimbo zizaba ziri mu ndimi zivugwa mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Peke Yangu’ Knowless yayafatiye muri Zanzibar ndetse kugeza ubu bari mu mirimo yo kuyitunganya no kuyinoza neza ngo izasohokane ireme bifuza.
Knowless yasoje asaba abafana be gukomeza kumuba inyuma no kumuhesha amahirwe yo kuzegukana miliyoni 24 zizahabwa umuhanzi wa mbere uzegukana PGGSS.
UMVA ’PEKE YANGU’ YA KNOWLESS:



















TANGA IGITEKEREZO