00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless arasaba abafana be guhesha Dream Boyz kwegukana PGGSS4

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 12 August 2014 saa 12:31
Yasuwe :

Butera Knowless usanzwe ukorera umuziki we muri Kina Music arashishikariza abafana be aho bava bakagera n’abamukunda by’umwihariko guha amahirwe itsinda rya Dream Boyz rikazeguka igikombe cya PGGSS4.
Uyu muhanzikazi wanitabiriye iri rushanwa inshuro ebyiri ndetse akanashyirwa muri iyi iri kuba ku nshuro ya kane akaza kwivanamo ku bw’akazi kenshi afite, yemeza ko Dream Boyz ari basaza be kandi asanga bashoboye bityo akaba ari bo aha amahirwe yo gutwara iki gikombe.
Kugira ngo bazabigereho (…)

Kugira ngo bazabigereho bemye, Knowless yifashishije abafana be abasaba gukomeza gutora Dream Boyz kugira ngo barushe abo bahanganye nabo bityo bazegukane miliyoni 24 zizahabwa umuhanzi wa mbere.

Knowless ati, “Nifuje gufata aka kanya kugirango mbasabe mwe mwese nk’inshuti kandi nk’abakunzi banjye , mumfashe dushyigikire basaza banjye nkunda kandi nishimira aribo "Dream Boys" mu marushanwa barimo.”

Akomeza agira ati, “ Uko kumfasha , ahanini ni ukubatora mukoresheje amatelefone yanyu, aho mujya ahagenewe kwandikira ubutumwa bugufi, mukandikamo 5 mukohereza kuri 4343. Ijwi ryawe rimwe ryonyine, rishobora kubageza ku ntsinzi. Ndabakunda cyane kandi ndabashimiye.”

Ku ruhande rwa Dream Boyz, ngo bafite icyizere ijana ku ijana cyo gutwara igikombe gusa ngo ubufasha bw’abafana babo burakenewe cyane kugira ngo bazatware igikombe.

Platini ati, “Icyizere kirahari Imana nibishaka tuzagitwara. Dukeneye ubufasha bw’abafana bacu kugira ngo tuzagitware. Natwe ntabwo tuzabatenguha, haba mu myambarire, imiririmbire, imibyinire, ijwi byose bizaba birenze iby’abandi ku itariki ya 30 z’ukwa munani”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages