Umuririmbyikazi Knowless arasaba abafana be kuza kumutera ingabo mu bitugu kuri uyu nwa Gatandatu tariki 19 Nyakanga ubwo azaba amurika album ye ya Gatatu, Album yitiriye ababyeyi be.
Butera ni izina rya se wa Knowless akaba yarahisemo kuriha na Album ye ya Gatatu mu rwego rwo kubaha icyubahiro anabashimira nubwo bitabye Imana.
Aganira na IGIHE, uyu mukobwa ubarwa mu bigaragaza cyane mu muziki wo mu Rwanda, yavuze ko yamaze kwitegura mu buryo bwose bushoboka, igisigaye ari uko abafana be bazitabira igitaramo bakareba ibyo yabateguriye.
Yagize ati, “Imyiteguro y’igitaramo yo yarangiye kandi biragenda neza. Ubu igisigaye ni uko abakunzi b’umuziki wanjye baza kuntera ingabo mu bitugu mu guha icyubahiro ababyeyi banjye, nkanjye ni ubwa mbere nsohoye album yitwa Butera, abantu bazaze bamfashe gushimira ababyeyi bambyaye nubwo batakiriho, bazaze kumfasha kubaha icyubahiro kibakwiye”.
Abajijwe ikintu cy’umwihariko kizagaragara muri iki gitaramo, Knowless yavuze ko hari byinshi bikigizwe ibanga gusa yizeza ko abazaririmba bose bazaririmba by’umwimerere (Live) ndetse hakazabonekamo n’itorero ribyina Kinyarwanda.
Igitaramo cyo kumurika album ya gatatu ya Knowless kizaba kuwa gatandatu tariki 19 Nyakanga 2014 muri Serena Hotel guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni 5000 n’10000 by’amanyarwanda.


















TANGA IGITEKEREZO