Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015 , mu Ruhango habereye igitaramo cya PGGSS ndetse na Knowless akaba yararirimbye, iba inshuro ye ya mbere akoreye igitaramo cya muzika ku ivuko.
Muri iki gitaramo cyabereye muri Ruhango, Knowless umwe mu bahanzi bakiriwe n’ibyishimo bikomeye ndetse ubwo yageraga ku rubyiniro imbaga y’abari baje kureba abahanzi bahatanira PGGSS5 yarahagurutse yerekana ko yari ifitiye inyota uyu mukobwa waririmbiye ku ivuko bwa mbere.
Mu kiganiro na IGIHE nyuma y’iki gitaramo, Knowless yavuze ko byamuteye ishema mu buryo bukomeye cyane kuba yarabashije kuririmbira aho avuka hari abo mu miryango akomokamo bari baje kumushyigikira.
Yagize ati “Ubundi baravuga ngo nta muhanuzi iwabo ariko njye siko byagenze, nagezeyo banshaka, ndetse berekana ko banshyigikiye mu buryo bukomeye. Navuga ko ariyo nshuro ya mbere nari ndirimbiye ku ivuko, barishimye cyane kandi wabonaga ko bafite inyota yo kubona umwana wabo yegukanye igikombe”
Yungamo ati “Nk’uko nabivugiye kuri stage, nabemereye kuzabazanira igikombe nindamuka ntsinze. Nzakizana twishimane, mbereke ko ntewe ishema n’aho mvuka”
Abo mu muryango we ba hafi bari baje gushyigikira Knowless muri iki gitaramo ni Nyirasenge n’abandi bo mu miryango se na nyina bakomokamo.
Knowless uheruka gusura abo mu muryango we mu mezi abiri ashize, yavuze ko nyuma yo kubona ko benshi banyotewe no gutaramana na we yahise afata umwanzuro wo kuzabakorera igitaramo cy’ubuntu.
Ati “Ubu ndi gupanga kuzabakorera igitaramo cyanjye bwite, ndi gutegura album ya kane, ndashaka kuzajya kuyimurikira iwacu. Ku kibuga nyine twaririmbiyeho niho nzamurikira album, Imana nibinshoboza nzabashyira igikombe nabamurikire album. Bizaba ari ubuntu nta muntu nzishyuza, sinakwishyuza umuryango wanjye”
Ingabire Jeanne d’Arc mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango kabarizwa ahahoze hitwa Gitarama ubu akaba ari Intara y’Amajyepfo, yavutse ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, avuka ari ikinege, ababyeyi be bombi bitabye Imana.



















TANGA IGITEKEREZO