00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless arerekana bwa mbere indirimbo ‘Reka nkukunde’ yakoreye i Dubai

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 March 2014 saa 12:25
Yasuwe :

Nyuma yo gusezera mu irushanwa rya PGGSS4, Ingabire Jeanne d’Arc bita Knowless aramurikira abakunzi be indirimbo yise “Reka nkukunde” yakorewe amashusho i Dubai. Iyi ndirimbo iteganyijwe kwerekanwa bwa mbere muri Zoom Side Bar and Resto kwa Venant kuwa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2014. Mu kiganiro IGIHE yagiranye na DJ Bisoso umwe mu bashinze Zoom Side yatangaje ko bwa mbere iyi ndirimbo ya Knowless kuri Zoom Side ariho izerekanirwa.
Ibi kandi byanashimangiwe na Clement Ishimwe, (…)

Nyuma yo gusezera mu irushanwa rya PGGSS4, Ingabire Jeanne d’Arc bita Knowless aramurikira abakunzi be indirimbo yise “Reka nkukunde” yakorewe amashusho i Dubai. Iyi ndirimbo iteganyijwe kwerekanwa bwa mbere muri Zoom Side Bar and Resto kwa Venant kuwa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2014.

Imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari, imwe mu zigaragara muri iyi ndirimbo

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na DJ Bisoso umwe mu bashinze Zoom Side yatangaje ko bwa mbere iyi ndirimbo ya Knowless kuri Zoom Side ariho izerekanirwa.

Ibi kandi byanashimangiwe na Clement Ishimwe, umujyanama wa Knowless akaba ari nawe uyobora Kina Music akunze gukoreramo.

Clement yavuze ko iyi ndirimbo igaragaramo ubuhanga bwinshi n’ibindi bintu bitamenyerewe muri muzika yo mu Rwanda.

Ati: “Hari ibintu byatuma wifuza kureba iyi ndirimbo kuko bidasanzwe bimenyerewe, amashusho yayo yakorewe i Dubai, ikindi kintu cyihariye ni ibintu byakoreshejwe muri iyo ndirimbo bigezweho mbese iri ku rwego mpuzamahanga, ni Video mpuzamahanga”.

Clement yakomeje avuga ko bari no gutegura uburypo yazagezwa kure hashoboka.

Uretse Knowless, DJ Bisoso avuga ko itsinda rya TNP naryo ku mugoroba wo kuwa gatanu, rizamurika indirimbo nshya bise ‘Ndamubonye’ baheruka gushyira hanze.

Mu gihe kuwa Gatanu herekanwa izi ndirimbo, kuri uyu wa Kane bwo muri Zoom Side hateganyijwe Take Over, ibirori bihurirwamo n’aba DJ bakomeye muri Kigali aho bakuranwa mu gukina imiziki igezweho.

Inzu ndende ku Isi, imwe mu zizagaragara muri iyi ndirimbo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages