Ingabire Jeanne d’Arc bita Knowless aramurikira abakunzi be indirimbo yise “Tulia” yakorewe amashusho muri Kenya.
Iyi ndirimbo igiye kwerekanwa bwa mbere muri Zoom Side Bar and Resto kwa Venant kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2014.
Nk’uko Clement yabwiye IGIHE, iyi ndirimbo ya Knowless yafatiwe amashusho mu gihugu cya Kenya ahitwa Malindi. Akaba ahamya ko abantu bazayireba bazishimira bikomeye akazi gakomeye uyu muhanzi yakoze.
Producer Clement kandi ahamya ko aha hantu yakorewe ari heza cyane kandi bahatoranyije. Ati “Twahisemo ahantu hitwa Malindi kubera ubwiza bwaho, ni ahantu heza cyane higiyeyo gato umujyi wa Nairobi, ni amasaha 12 uvuye i Nairobi werekeza ku Nyanja y’Abahinde, uyu Mujyi uri ku nkombe neza.”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na DJ Bisoso umwe mu bashinze Zoom Side yatangaje ko bwa mbere iyi ndirimbo ‘Tulia’ ya Knowless kuri Zoom Side ariho izerekanirwa ndetse na we akaba yizeza abasanzwe bahasohokera ko hari byinshi bishya yabateguriye mu bijyanye no kuvanga imiziki no kurushaho kubafasha kurangiza neza impera z’icyumweru.
Abazasohokera muri Zoom Side kandi bazabasha kwishimana n’abandi bahanzi bo mu muryango wa Kina Music bazaba baherekeje Knowless kumurikira abafana be iyi ndirimbo itegerejwe n’abafana be benshi.



















TANGA IGITEKEREZO