00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless ashengurwa n’iterambere agezeho nta mubyeyi yaryereka

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 May 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc benshi bazi nka Knowless mu muziki yishimira intambwe ikomeye amaze kugeraho mu muziki ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi ariko agashengurwa no kuba nta mubyeyi agira wo kubyereka.

Mu kiganiro na IGIHE, Knowless yavuze ko kuba yaravutse ari umwana umwe ndetse agakura nta babyeyi agira ari kimwe mu bimushavuza kuko ntawe agira wishimira intambwe amaze kugera mu buzima.

Ati, “Njya nshimishwa niyo nicaye nkarebe urwego maze kugeraho mbifashishwemo n’Imana mbona ko ejo hazaza ari heza cyane ariko mbabazwa cyane no kuba muri ibyo byiza byose nkora cyangwa ngeraho nta mubyeyi ngira wo kubyereka cyangwa kubiratira”.

Yakomeje asobanura ko aticuza impamvu yabyo kuko ibiba byose bitangwa na Nyagasani kuko aba afite impamvu yabyo ariko iteka iyo abitekerejeho biramushengura.

Ati, “Ibintu byose biba hari impamvu kandi byose bitangwa na Nyagasani, kuba nta babyeyi ngira birambabaza cyane ndetse iyo mbitekereje akenshi binca intege ariko hejuru y byose nizere ko Imana izi impamvu yabyo kandi nanjye ngendera mu gushaka kwa Nyagasani”.

Knowless yaboneyeho guhumuriza abana bose babuze ababyeyi bakiri bato dore ko nawe yabaye impfubyi ku myaka ine gusa.

Yagize ati, “Ndasaba abana bose by’umwihariko abakobwa babuze ababyeyi babo ko baharanira kwiteza imbere kugira ngo baheshe agaciro ndetse bagaheshe n’ababyeyi babo babuze babakunda kuko niryo shema ry’umubyeyi kubona umwana we atera imbere kabone nubwo baba batari kumwe”.

Nubwo yakuze ari imfubyi, Knowless yarezwe na nyirasenge wagiye umuba hafi ndetse akamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi kuva mu buto bwe kugeza ubu.

Butera Knowless uherutse kujya muri Zanzibar gufatirayo amashusho y’indirimbo ‘Peke yangu’ yijeje abakunzi be ko nubwo agendena agahinda ko kubura ababyeyi bitazamuca intege mu iterambere ry’ubuzima bwe.

Ati, “Nta kintu cyakwibagiza ababyeyi bawe nubwo ntabasha kubabona nziko aho bari bishimira intambwe ngezeho kandi nanjye nzakomeza kubahesha ishema ari nako nshimisha abafana banjye badahwema kunyereka urukundo”.

Knowless, umwe mu bahanzi biha amahirwe menshi yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star 5 yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Zambia witwa Roberto. Knowless na Roberto, indirimbo yabo bayise ‘Te Amo’. Amashusho yayo azafatirwa muri Zambia na Afurika y’Epfo mu Kwezi gutaha.

Knowless na Roberto bakoranye indirimbo bise 'Te Amo'

Knowless ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje akaba yaravukiye mu Karere ka Ruhango ahahoze hitwa Gitarama ndetse mu rwego rwo guha icyubahiro ababyeyi be akaba yarabitiriye Album ye ya gatatu yise Butera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages