Umuririmbyikazi Ingabire Jeanne d’Arc bita Knowless afitanye imikorere n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF mu magambo ahinnye y’icyongereza.
Kuva mu Kuboza 2013, Knowless nibwo yatangiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’uyu muryango mu Rwanda byaje kurangira ashyizwe mu cyiciro cy’abo bita inshuti za UNICEF.
Mu kiganiro na Knwoless yatangarije IGIHE ko nk’umunyarwanda ufite umutima wa kimuntu, yishimiye kuba yafatanya na UNICEF mu kunoza no kuzuza inshingano zayo cyane cyane mu bikorwa byo gufasha.
Yavuze ko mu byo amaze kubakorera harimo ibikorwa byo gufasha abana ahanini abagira inama banamufatiraho urugero.
Knowless yagize ati, "dufitanye ubufatanye na UNICEF budafite igihe buzarangirira babyita Friends of UNICEF (Inshuti za UNICEF) ahanini mbafasha mu kugira inama abana, mu guharanira no gukangurira uburenganzira bw’abana, ngomba kuboneka mu bintu byinshi baba bategura tugafashanya."
Imiryango mpuzamahanga cyane cyane ibarurirwa mu bikorwa byo gufasha ikunda kwiyambaza ibyamamare mu bintu bitandukanye ngo babafashe mu bukangurambaga no gufasha ababa bakeneye imfashanyo.
Benshi mu byamamare bagiye barenga uru rwego rwa Knowless bo bakanagirwa abo bita ba ambasaderi, muri bo harimo nk’umukinnyi wa filime Angelina Jolie wagizwe Ambasaderi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Abandi bahanzi bazwi bafatwa nka ba Ambasaderi ba UNICEF ku isi ni Angélique Kidjo, Femi Kuti, Katy Perry, Shakira n’abandi.


















TANGA IGITEKEREZO