Aho uzajya niho nzajya, aho uzagwa niho nzagwa, aya ni amwe mu magombo aririmbwa na Knowless mu ndirimbo nshya yashyize hanze yise, “Reka Nkukunde”.
Ishimwe Clement wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu ghe cy’icyumweru kimwe.
Abajijwe ikintu gishya kiyirimo, Clement yavuze ko iri ku rwego rwo hejuru mu buryo bwose bushoboka, ikaba inafite amagambo akora ku mutima kandi meza.
Amashusho y’indirimbo yafatiwe i Dubai akaba ariyo mpamvu Clement yavuze ko iyi ndirimbo izaba na nziza mu mashusho.
Kanda hano wumve indirimbo ’Reka nkukunde’


















TANGA IGITEKEREZO