00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless na Clement batangiye kwemeza mu marenga ko bashobora kubana

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 October 2013 saa 12:55
Yasuwe :

“Clement ni umusore utagize icyo abaye nanjye ndi umukobwa utagize icyo mbaye, ni ukuvuga yuko nyine niba ntacyo abaye kubera iki se bitabaho.” Aya ni amagambo Butera Knowless aheruka kuvuga kuri Producer Clement Ishimwe nawe uherutse gutangaza ati “Nta wamenya njyewe nta mugore ndashaka wabona binabaye”.
Biracyagoranye kumva Knowless cyangwa se Clement bavuga ko bafite ubukwe tariki runaka y’ukwezi runaka nk’uko bihora bihwihwiswa hirya no hino mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga (…)

“Clement ni umusore utagize icyo abaye nanjye ndi umukobwa utagize icyo mbaye, ni ukuvuga yuko nyine niba ntacyo abaye kubera iki se bitabaho.” Aya ni amagambo Butera Knowless aheruka kuvuga kuri Producer Clement Ishimwe nawe uherutse gutangaza ati “Nta wamenya njyewe nta mugore ndashaka wabona binabaye”.

Biracyagoranye kumva Knowless cyangwa se Clement bavuga ko bafite ubukwe tariki runaka y’ukwezi runaka nk’uko bihora bihwihwiswa hirya no hino mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuri internet; ariko wicaye ugasesengura amagambo bari kuvuga muri iyi minsi ushobora kumva neza ko hari byinshi ahishe kandi biganisha ku bukwe.

Ubwo yatangiraga kumenyekanisha indirimbo nshya aheruka gusohora yitwa "Baramushaka", Butera Knowless, yangiwe gusohoka muri studio za Radio Isango Star adasubije niba koko afite ubukwe na Producer we Clement Ishimwe, nk’uko bivugwa.

Producer Clement Ishimwe ati "Nta wamenya njyewe nta mugore ndashaka wabona binabaye”"

Butera Knowless yahise asubiza abafana be ko nta bukwe afite, ariko yongeraho ati “Ntabwo ntegereje Clement ko azaba umukunzi wanjye, nta n’ubwo Clement ntegereje yuko nzaba umukunzi we ariko rero gahoro gahoro ntabwo uzi imbere uko bizaba bimeze, ntabwo ari we wenda uzaba inshuti yanjye, ntabwo ari we nzakunda cyangwa se niwe nzakunda, hari abasore benshi…. ndumva nta kibazo kirimo.

Ababjijwe umuhungu yakunda uko yaba ameze, Knowless, ukunda guhora uvuga ko nta muhungu afite bakundana, yababwiriye mu marenga anabacira umugano w’uko impfubyi yumvira mu rusaku.

Yagize ati “Hari umugani uvuga ngo impfubyi yumvira mu rusaku, navuze nti ‘[Clement] ni umusore utagize icyo abaye nanjye ndi umukobwa utagize icyo mbaye, ni ukuvuga yuko nyine niba ntacyo abaye kubera iki se bitabaho.’”

Uyu Knowless aherutse gusohora indirimbo aririmbamo amagambo agira ati “Abakobwa b’iki gihe ntibazagushuke ngo utandukane n’uwo ukunda, urarye uri menge; baramushaka witonde umukomeze, ubiyame.” Aya magambo nayo akaba ashobora kuba hari aho ahuriye n’iby’urukundo rwe kuko akenshi abahanzi mu Rwanda baririmba ibifitanye isano ya hafi n’ubuzima babamo.

Umuhanzi Knowless ati "Clement ni umusore utagize icyo abaye nanjye ndi umukobwa utagize icyo mbaye" Foto: Faustin N.

Ubwo, kuri iki Cyumweru, abagize Label ya Kina Music barimo Knowless Butera na Clement, bari muri studio za Radio Contact FM, nabwo abafana bongeye kugaruka kuri iki kibazo kibabaza niba koko bari gutegura ubukwe bwo kubana kumugaragaro.

Knowless Butera yatangiye asubiza ati “Ashwi ubukwe, ubwo bwo ntabwo.”

Mu gusubiza amwenyura yongeraho aya magambo agira ati “Sinzi ariko na Clement arahari…”

Clement nawe yahise amwunganira, avuga ati “Nta wamenya njyewe nta mugore ndashaka wabona binabaye”.

Aya magambo Clement yavuze uyagereranyije n’ayo Knowless aheruka kuvuga, yombi afite icyo ahuriyeho, buri wese avuga ko bishoboka ko babana.

Gusa mu kiganiro na IGIHE, Clement yavuze ko nta mugeni arabona, ariko ko amubonye nta cyamubuza gushyingirwa.

Mu minsi mike ishize hatangajwe ko Clement yabonywe hamwe mu hantu hakorerwa impapuro z’ubutumire, ariko Clement abwira IGIHE ko aya makuru atari yo.

Clement na Knowless bamaze igihe kandi babonwa bari kumwe ahantu hatandukanye, basa nk’abategura gahunda z’ubukwe.

Producer Clement Ishimwe na Butera Knowless
Knowless wakunze kugaragara ku byapa byamamariza MTN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages