00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless na Clement berekeje i Dubai (Amafoto)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 August 2015 saa 06:28
Yasuwe :

Butera Knowless uherutse kwegukana igikombe cya PGGSS5 yerekeje i Dubai aho agiye gukorera igitaramo aherekejwe n’umujyanama we mu muziki Ishimwe Clement.

Nk’uko yabitangarije IGIHE, Knowless agiye gutaramira i Dubai mu gitaramo cyiswe ‘Rwanda Burundi Party’ giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2015.

Knowless yavuze ko yishimiye kuba abonye aya mahirwe ndetse azakora ibishoboka byose kugira ngo abafana be bishime.

Uyu mukobwa yaherukaga i Dubai mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, yahavuye ahakoreye amashusho y’indirimbo ye ‘Reka Ngukunde’.

Ngo ntako bisa kuba asubiye i Dubai afite igikombe cya PGGSS yari amaze hafi amezi atandatu ahatanira na bagenzi be icyenda.

Ngo yiteguye gushimisha Abanyarwanda n'Abarundi baba i Dubai

Yagize ati“Ni byiza kuko ngiye kwereka abafana banjye umusaruro maze kugeraho mu muziki ndetse nibinshobokera hari ibikorwa bya muzika nzahakorera ariko ntahita ntangaza aka kanya”.

Knowless yerekeje i Dubai aherekejwe na Manager we Producer Clement, barateganya kuzahamara iminsi itanu ubundi bakagaruka mu Rwanda.

Mu baherekeje Knowless ku Kibuga cy’indege harimo Tom Close n’umugore we Tricia, Christopher na we ukorera muri Kina Music n’abandi bakorana bya hafi n’iyi nzu iteza imbere umuziki n’imyidagaduro.

Knowless na Clement baherekejwe n'inshuti zabo
Ajyanye akanyamuneza i Dubai
Knowless hano yasezeraga ku bafana be
Ifoto y'urwibutso hamwe na bagenzi be bo muri KINA Music, Aristide na Tom Close
Tom Close na Knowless bombi bahuje uduhigo two kwegukana PGGSS
Umuryango wa Tom Close wari waherekeje Knowless i Kanombe
Knowless yinjira mu kibuga cy'indege
Christopher na we yaherekeje Knowless

Amafoto: Bizimana Jean


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages