00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yagaragaje umuco nyarwanda mu mashusho y’indirimbo ye nshya (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 May 2015 saa 05:29
Yasuwe :

Butera Knowless umwe mu bahatanira PGGSS ya 5 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mwungeri’, ikubiyemo inkuru y’urukundo rw’abana babiri bakundanye kuva bakiri ibitambambuga kugeza barushinze ariko nyuma bagirana amahari.

Muri ‘Mwangungeri’, Knowless aririmba agira ati “Twabyirukanye nk’impanga, twaruhanye uwa Kavuna…nta cyari icyawe, nta cyitwaga icyanjya none dore uranyigaritse”.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mwungeri’ ni imwe mu mishinga mishya uyu muhanzi amaze iminsi akoraho ndetse ije nyuma y’izindi ndirimbo nka ‘Peke’ yagiye gufatira amashusho muri Zanzibar n’indi yitwa ‘Te Amo’ yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Zambia witwa Roberto.

Knowless na Roberto, indirimbo yabo bayise ‘Te Amo’. Amashusho yayo azafatirwa muri Zambia na Afurika y’Epfo mu Kwezi gutaha.

Indirimbo ‘Peke Yangu’, ni imwe mu ziririmbwe mu rurimi rw’igiswahili zizagaragara kuri album ya Gatanu ya Knowless ateganya gushyira hanze bitarenze umwaka wa 2015. Amashusho y’indirimbo yayo azasohoka nyuma ya ’Mwungeri’.

Uyu mukobwa uri mu bahanzi 10 bahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 aracyashimangira ko yifitemo ubushobozi bwo gutwara igikombe ndetse ngo akurikije ingufu umuziki we ufite akareba na bagenzi be asanga ari we ukwiye guhabwa miliyoni 24 zizagenerwa umuhanzi wa mbere.

Amwe mu mashusho agaragara muri iyi Video:

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages