Butera Knowless yasobanuye ko ari iby’ikirenga guhura na muzehe Silas kuko ngo byamwibukije uburyo yajyaga amwibira amazi ashyushye yo koga n’isukari yo gushyira mu gikoma igihe yigaga mu ishuri rya APACE mu Murenge wa Nyakabanda ho muri Nyarugenge.
Uyu mukobwa yagaragaje amarangamutima menshi ndetse avuga ko ari iby’ikirenga kuri we kuba yongeye guhura n’uwo musaza ndetse agasanga akimwibuka.
Knowless yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe na Silas aiherekeza amagambo agira ati, “Uyu musaza yitwa Silas ku bantu bize muri APACE baramusobanukiwe. Yajyaga anyibira amazi ashyushye yo koga akampa n’igikoma kirimo nibura agasukari kumvikana none twongeye guhura disi”
Ngo nta cyanejeje Knowless nko kuba yarahuye n’uyu musaza agasanga akimwibuka. Ati, “Yarambonye ati dore ka gakobwa kanjye weee”.
Aya magambo Knowless yanditse yari aherekejwe n’ifoto ari kumwe n’uwo musaza Silas wamubereye nk’umubyeyi muri APACE aho yize amashuri ye yisumbuye kuko yamurwanagaho kenshi cyane.
Ku bantu bize baba mu mashuri yisumbuye(Secondaire) bahita basobanukirwa neza iyo wabaga ufite umuntu ukwitaho, akakurwanira ishyaka akakubera ikiraro by’umwihariko ku bakobwa kuko abahungu biga baba mu bigo badakunze kwigora nk’abakobwa.
Mu mashuri yisumbuye, akenshi usanga hari n’abakobwa bishyura abatetsi b’ikigo kugira bakajya baborohereza kubona amazi ashyushye, isukari yo gushyira mu gikoma cyangwa ibiryo birimo amavuta.
Kuri Knowless we siko byagenze kuko yagize amahirwe yo gukundwa na Silas maze akajya abimwibira nta kiguzi atanze.
Butera Knowless yarangirije amashuri ye yisumbuye muri APACE, kuri ubu akaba yiga ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).



















TANGA IGITEKEREZO