Mu kiganiro na IGIHE, Knowless uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye ‘Mwungeri’ yasobanuye ko nk’umwe mu bakobwa bahatanira iri rushanwa asanga yujuje ibisabwa byose ngo yegukane miliyoni 24 Bralirwa igenera umuhanzi wa mbere ndetse bikazaba akarusho ku muziki w’abakobwa na bo begukanye iki gikombe.
Ashingiye ku duhigo afite muri muzika nyarwanda, ibikombe amaze kwegukana, imyaka amaze mu muziki asa n’uyoboye muzika y’abakobwa ndetse n’imbaraga afite muri rusange, Knowless ngo ‘asanga ari we ukwiriye igikombe’.
Yagize ati “Umwaka ushize nabaye umuhanzi w’umwaka mu kindi gihembo cya Salax Awards, bwari ubw ambere umukobwa abashije umuhanzi w’umwaka. Ni ukuvuga ko za mbaraga na buriya bushobozi bwagaragaye ntaho byagiye, ubu nibwo byiyongereye.”
Ku nshuro ya Gatanu y’iri rushanwa, Knowless yifuza ko umukobwa yakwegukana igikombe atari ku bw’impuhwe cyangwa hashingiwe ku butoni, ahubwo hakarebwa imbaraga za buri wese.
Ati “Birakwiye ko ku nshuro ya Gatanu y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star umukobwa yatsinda, atari uko bamugiriye impuhwe kuko ari umukobwa ahubwo ari uko abikwiye.”
“Ndabikwiye kandi biragaragara ahubwo igisigaye ni uko mbigaragaza igikombe bakakimpa, nkacyegukana.”
Knowless aramutse atwaye igikombe, amafaranga Bralirwa yamuha ngo hari byinshi yamufasha mu kuvugurura muzika ye no gukora indi mishinga migari yakwagura ubuhanzi bwe.
Yagize ati “Amafaranga ni meza ariko rero ntabwo aba ari menshi cyane, ikiba kigoye ni ukubona ririya shema. Nk’umuhanzi ufite indi ntambwe ndende ngomba gutera, hari byinshi yamfasha mu muziki wanjye, hari icyo yagabanya ku mafaranga nagombaga gutakaza mu mishinga mfite.”
Guha amahirwe Knowless muri PGGSS ya 5 ni ukujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone igendanwa ukandika umubare 6 ukohereza kuri 4343.



















TANGA IGITEKEREZO