00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo yafatiye mu Nyanja y’u Buhinde (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 July 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Butera Knowless umwe mu bahatanira PGGSS5 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Peke Yangu’ yakoreye mu Nyanja y’u Buhinde akaba yizeye ko izamuha umusaruro ufatika ndetse ikazamura umuziki we.

Mu kiganiro na Knowless ubwo yatugezagaho amashusho ya ‘Peke yangu’ yashimangiye ko indirimbo yasohokanye ireme yayifuzagamo ndetse ngo akurikije uburyo indirimbo ye yakunzwe itarajya hanze mu buryo bw’amashusho ngo yizeye ko azabona umusaruro ufatika.

Muri iyi ndirimbo, hari amashusho Knowless yafashe ari mu bwato mu Nyanja y’Abahinde, ku nkombe z’iyi Nyanja ifite ikirere gikenkemutse, hanagaragaramo inyubako zimwe zisurwa cyane n’abakerarugendo bajya kuruhukira muri Zanzibar.

Iyi ndirimbo ‘Peke Yangu’, ni imwe mu ziririmbwe mu Giswahili zizagaragara kuri album ya Gatanu ya Knowless ateganya gushyira hanze bitarenze umwaka wa 2015.

Muri iyi ndirimbo hari aho Knowless agaragara yambaye atya

Uyu mukobwa uri mu bahanzi 10 bahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 aracyashimangira ko yifitemo ubushobozi bwo gutwara igikombe ndetse ngo akurikije ingufu umuziki we ufite akareba na bagenzi be asanga ari we ukwiye guhabwa miliyoni 24 zizagenerwa umuhanzi wa mbere.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages