Umuririmbyikazi Knowless yashyize ahagaragara ibyapa byamamaza igitaramo cyo kumurika album ye ya 3 yise ‘Butera’. Kuri ibi byapa hagaragaraho amazina y’abahanzi bazafatanya nawe muri iki gitaramo kizaba kuwa 19 Nyakanga 2014 muri Kigali Serena Hotel.
Amazina y’abahanzi agaragara ko bazitabira iki gitaramo ni: Kesho Band ya Mani Martin, Christopher, Dream Boys, Tom Close na Makanyaga Abdul na Knowless ubwe uzaba amurika album nshya.
Uretse Makanyaga na Kesho Band, abandi bose babarizwa muri Kina Music kuri ubu ifatwa nka Label.
Igitaramo cyo kumurika album ya Gatatu ya Knowless cyari giteganyijwe kuba kuwa 5 Nyakanga kigizwa inyuma kubera ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Album nshya ya Knowless yayise ‘Butera’, mu rwego rwo guha icyubahiro se Butera watabarutse.


















TANGA IGITEKEREZO