Nubwo iyo umuganirije umubaza aho ageze imirimo yo kubaka iki kibanza adashobora kukwemerera ngo mukomeze mubivugeho, hari amakuru yizewe yemeza ko uyu muhanzi yaguze ubutaka mu Karere ka Kicukiro mu gice kireba i Bugesera.
Mu kiganiro na IGIHE, Knowless yabajijwe niba koko afite ikibanza yatangiye no kubaka abyemera mu mvugo igoye gusigura ariko itarimo ‘impakanyi’. Abajijwe niba koko muri iyi minsi ahugijwe n’imirimo yo gukurikirana inyubako amaze iminsi atangiye, Knowless nabyo yabyemeye ariko akoresha imvugo izimije.
Hari andi makuru avuga ko hari ibindi bibanza Knowless yaba yaraguze i Kanombe n’i Gacuriro. Ibi bikorwa byose akaba abigezwa n’umusaruro w’amafaranga avana mu muziki.
Nubwo ari kubaka ndetse akaba afite akandi kazi kenshi ka muzika agomba kurangiza bitarenze uyu mwaka, byose ngo yizeye kuzabifatanya kandi bikagenda neza.
Mu mihigo ikomeye Knowless yihaye ashaka kuzahigura bitarenze uyu mwaka, harimo kuzashyira hanze album ye ya Gatanu ndetse akaba ari gukora uko ashoboye ngo azegukane irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5.
Imirimo yo gutunganya album ya Gatanu yo ngo arayigerereje, hasigaye indirimbo nke zigomba gukorerwa amashusho meza hanyuma akazayishyira ahagaragara.
Knowless umwe mu bahanzi icumi bahatanira miliyoni 24 zizatangwa na Bralirwa aracyashimangira ko akurikije ibitaramo bitatu bimaze kuba: icya Rusizi, Nyamagabe na Nyanza, ndetse akanashingira uko yiyeretse abafana n’uburyo bamwakiriye, ngo asanga ari we ukwiye kwegukana igikombe.
Kugeza ubu yifitemo icyizere gihagije cyo kuzanikira bagenzi be ubundi agakora amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’igitsinagore uzaba yegukanye iki gikombe mu mateka ya muzika nyarwanda.
Yagize ati “Igikombe ngomba kugitwara ngendeye ku bitaramo tumaze gukora haba i Rusizi, Nyamagabe na Nyanza. Inshuro eshanu Primus Guma Guma imaze iba ni nyinshi. Turetse n’uko byaba ari amateka ku mukobwa mu muziki Nyarwanda, ariko ndanabikwiye.”
Twitter: @murungisabin



















TANGA IGITEKEREZO