Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Knowless yavuze ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari kurifatanya no gukora kuri album ya kane azashyira hanze uyu mwaka ndetse ngo ibi bikorwa byombi ntabwo bizabangamirana kandi byose yizeye kuzabisohoza neza.
Knowless yagize ati “Ndi no gutegura album yanjye ya kane nshaka ko izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka, nibwo nifuza kuyishyira hanze. Ndi gutegura iyo album mbifatanya n’irushanwa ndimo, ntabwo bizabangamirana kuko byose mbiha umwanya uhagije kugira ngo nzabisohoze neza”
Yungamo ati “Ntabwo gutegura album bizambangamira mu irushanwa , hari ibyo nakoraga cyangwa akandi kazi gasanzwe nafatanyaga n’irushanwa ngiye kuba ndetse bimwe nshyire umutima cyane ku irushanwa kandi na album ikorweho neza”
Album ya kane Knowless agiye gushyira hanze izaba igizwe n’indirimbo icumi. Ni album yifuza gushyiramo umwihariko ku buryo izaba igizwe n’uruhurirane rw’indirimbo zizaba ziri mu ndimi zivugwa mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ngo yahisemo gukora album imeze gutya mu rwego rwo kwagurira umuziki we mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kugira ngo isoko ry’ibihangano bye ryaguke ndetse n’abanyamahanga barusheho kumumenya.
Yagize ati “Nayishyizemo umwihariko, abumvise indirimbo nka ‘Tulia’ bazabasha kumva n’izindi zizaba ziri mu ndimi zivugwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Nabikoze kugira ngo ndebe ko isoko ry’umuziki wanjye ryakwaguka mpereye mu karere turimo”
Knowless umwe mu bahatanira miliyoni 24 zizatangwa na Bralirwa yashimangiye ko uburyo yamamaye mu Rwanda n’ingufu z’umuziki we bimwemerera kuza imbere y’abandi bityo akazaba ari we muhanzi wegukana iki gikombe ku nshuro ya gatanu.
Konwless yavuze ko nyuma y’ibitaramo bibiri amaze kwitabira i Rusizi na Nyamagabe ngo yasanze urugendo rwe rumwerekeza ku gikombe ruhagaze neza ku buryo afite icyizere cyo kuzarusha bagenzi be icyenda bahanganye.
TULIA BY KNOWLESS
Twitter: @murungisabin



















TANGA IGITEKEREZO